Biciye muri Komisiyo Ishinzwe Imyitwrire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, uhagarariye Musanze FC n’uhagarariye Kiyovu Sports, batumijwe mu Nama izaba mu mpera z’iki Cyumweru.
Ku wa 17 Werurwe 2025, ni bwo humvikanye amajwi ya Mugiraneza Jean Baptiste wasabaga umukinnyi wa Musanze FC, Shafiki Bakaki gukora iyo bwabaga kugira ngo Urucaca rubashe kubona amanota atatu ariko byaranze.
Nyuma y’uko aya majwi agiye hanze, Ferwafa, yatumije Miggy n’uyu mukinnyi bari bagiye kwitaba Komisiyo y’Imyitwarire ngo basobanure iby’iyi myitwarire idahwitse.
Ibicishije muri Email yandikiye abo bireba bose, Ferwafa yabwiye Musanze FC na Kiyovu Sports ko uyu munsi Saa munani zuzuye z’amanywa kugira ngo bazahire ibindi bajya kubazwa.
Email iragira iti “Twishimiye kubandikira, tubatumira mu Nama ya Komisiyo izaba ku Cyumweru tariki 6/4/2025 Saa Munani z’amanywa ku Cyicaro Gikuru cya Ferwafa.”
Bakomeje bagira bati “Aba bakurikira barasabwa kuzitaba Komisiyo ku itariki n’isaha byavuzwe haruguru. Uhagarariye Ubuyobozi bwa Musanze FC, hamwe na Imurora Japhet ndetse n’umukinnyi, Batte Sheif.”
Hatumijwe kandi uhagarariye Kiyovu Sports kugira ngo azabe ahari.
Ubwo Mugiraneza yatumizwaga n’aka Kanama ngo atange ibisobanuro kuri aya majwi, yavuze ko yabikoze agamije kumenya niba koko uyu mukinnyi agira izi ngeso.


UMUSEKE.RW