Gatsibo: Umuturage yatubajije niba “kwica abakekwaho ubujura” byemewe!

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Icyapa cyanditseho Akarere ka Gatsibo

Mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba haravugwa ibikorwa byo kwibasira abakekwaho ubujura, ndetse hari abakubiswe, umwe bimuviramo urupfu.

Igitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ntaho kirimo igihano cy’urupfu ku byaha ibyo ari byo byose kuko icyo gihano cyakuwe mu mategeko y’u Rwanda.

Umwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo wabonye ibyabaye ku bagabo babiri bakekwaho ubujura, bateye urugo rw’umuturage bavuga ko ari umujura bakamukubita ndetse bikamuviramo gupfa, yasabye UMUSEKE kumubariza ubuyobozi niba hari “umugambi wo kwica abakewaho ubujura”, kuko ngo ubuyobozi bwaho bwababwiye ko ntaho kurega bafite.

Iyi nkuru yo kwihanira kw’abaturage yabereye mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Rwimbogo, akagari ka Rwikiniro, umudugudu wa Kabusunzu.

Umuturage yabwiye UMUSEKE ko “Hakomeje kuba ubwicanyi bw’abantu bakekwaho ubujura.” Yavuze ko hari abantu bafashwe bibye, bemera kwishyura ibyo byibano, ndetse ngo barafashwe barafungwa, ariko nyuma baza gufungurwa.

Bafunguwe ngo ntabwo bahise bajya iwabo ahubwo bagiye mu kandi gace.

Ku wa Gatandatu, tariki 19 Mata, 2025 abaturage ngo baje kumenya ko abo “bita abajura” bari mu rugo, ngo umugore w’umwe abahishe mu nzu, niko kujyayo gusaka bahasanga uwitwa Nshimiyimana Emmanuel baramukubita nyuma ajyanwa kwa muganga agwayo.

Undi bari kumwe we yabashije kubacika ariruka baramubura, uriya muturage avuga ko n’ubu agishakishwa.

Uwahaye amakuru UMUSEKE ati “Bakubiswe n’ubuyobozi bw’umudugudu umwe arapfa. Ubuyobozi buvuga ko batemerewe kurega kuko ngo ari abajura. Ese umuntu yemerewe kwica? Ese uwibye wese niyicwa hasigara iki?”

Yabwiye UMUSEKE ko hariya iwabo muri Gatsibo, hari undi muntu wafatiwe mu cyuho yiba baramwica bamushyira abo mu muryango we.

Ubuyobozi bwemera ko uriya muntu yakubiswe agapfa

Vuguziga Janvier, Umukuru w’Umudugudu wa Kabusunzu avuga ko hari ibisambo byabazengereje, kandi ngo babijyana ku buyobozi (ubujyenzaha) bikagaruka.

Ati “Ejobundi nibwo ibisambo babifashe byihishe muri plafond igihe babimanura biza bifite ibyuma bya rutura birwanisha birimo amafuni, ibyuma babifashe nibwo babikubise kimwe gihita gipfa.”

Uwapfuye ni uwitwa Nshimiyimana Emmanuel, Umukuru w’Umudugudu avuga ko bamufatanye ibitoki kuko ngo ubwo yari yarafunzwe agafungurwa yahise ajya mu yindi mirenge, ariko ngo agarutse akomeza kwiba ari nabwo abaturage bamenye ko ari iwe bajya kumushakayo.

Yagize ati “Yaragarutse yirara mu bitoki by’abaturage arabyiba, abaturage baza kumenya ko aba mu rugo umugore we amukingirana, bajya gusaka bahasanga ibitoki byinshi. N’uburakari bw’abaturage bahise bamwadukira baramukubita.”

Uyu muyobozi avuga ko igisambo ari umuntu, ko gukubita bitemewe, kubera ko uriya muntu nubwo aba yafatanywe ibintu ariko nta rukiko ruba rwabimuhamije, akavuga ko mu nama babwira abaturage ko gukubita bitemewe.

Nyakwigendera Nshimiyimana ngo iwabo ntabwo hazwi, nta n’irangamuntu yagiraga, n’umugore we ngo avuga ko atazi iwabo. Yasize abana babiri.

Vuguziga Janvier, Umukuru w’Umudugudu wa Kabusunzu avuga ko uwari kumwe na Nshimiyimana Emmanuel na we ari umujura wabazengereje, akaba yitwa Twagirumukiza.

Gitifu w’Umurenge na we yagize icyo avuga

Musonera Emmanuel uyobora Umurenge wa Rwimbogo avuga ko nta gahunda yo kwica abajura ihari, kuko hari amategeko yubatse. Ati “Hano iyo umuntu yibye, ndetse n’igihe hari umuturage amufatiye mu cyuho akaba yamukubita, twe icyo dukora tuhatabara ku ikubitiro ndetse yaba yamubabaje tukaba twanamuvuza…”

Ku by’urupfu rwa Nshimiyimana Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, ntabwo azi imibare y’abafashwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe.

Yabwiye UMUSEKE ko bajya aho icyaha cyabereye gukusanya amakuru….

Uyu muyobozi avuga ko mu murenge we nubwo umutekano wifashe neza, ariko hari ubujura bw’amatungo cyane inka, akavuga ko abakekwaho bene ibyo byaha babafata bakabajyana mu buyobozi, bamwe bajya mu nkiko abandi ngo bajyanwa mu bigo by’igoramuco nka Iwawa na Nyamagabe bitewe n’ibyiciro by’ibyaha bakora.

Igihe twakoranga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ntibyadushobokera.

Inkuru y’ikinyamakuru IGIHE yanditswe tariki 06/09/2023 ivuga ko Ubujura bworoheje buri ku mwanya wa kabiri mu byaha byiganje mu nkiko ku byakorewe umuryango nyarwanda mu mwaka wa 2022/2023 nk’uko bikubiye muri raporo y’umwaka y’ibikorwa by’Urwego rw’Ubucamanza.

Icyaha cyo kwiba kiri mu byiganje cyane mu nkiko z’u Rwanda icyo gihe hakiriwe dosiye zikabakaba 10,000 mu mwaka umwe.

Imibare igaragaza ko abakurikiranyweho icyaha cy’ubujura bangana na 40.586 mu gihe urubyiruko rufite hagati y’imyaka 18 na 30 rugize 59% by’abagikurikiranyweho bose nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha.

Abafite hagati y’imyaka 14 na 18, bangana na 4,3% naho abari hagati y’imyaka 30 na 40 ni 24,1% mu gihe abafite hejuru yayo bangana na 12,7%.

Iki cyaha cyiganje mu bakiri bato ariko hari n’abafite guhera ku myaka 61 gusubiza hejuru bagikurikiranyweho bagera kuri 414, bangana na 1,1% nk’uko iriya nkuru ya IGIHE ibivuga.

Icyo itegeko rivuga:

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cy’ubujura ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe, ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2Frw.

Itegeko kandi riteganya ko uwahamijwe iki cyaha ashobora gutegekwa gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi