Ibihumbi 500 byatumye Sugira atandukana na Kiyovu Sports

HABIMANA Sadi
Yanditswe na HABIMANA Sadi
1 Min Read

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bwemeje ko iyi kipe yamaze gutandukana na rutahizamu, Sugira Ernest biciye mu bwumvikane bw’impande zombi.

Kuva muri uyu mwaka w’imikino 2024-25 watangira, Urucaca rwagize ibibazo byo gusinyisha abakinnyi ariko rutigeze rwandikisha kubera ibihano bya FIFA.

Umwe mu bo iyi kipe yari yasinyishije, harimo Sugira Ernest waherukaga gukina muri Iraq.

Nyuma y’uko byanze ko ahabwa ibyangombwa byo gukina shampiyona, byabaye ngombwa ko ikipe yisanga igomba kumuhemba kuko bagiranye amasezerano ariko birangira bidakozwe.

Uyu mukinnyi yegereye Ubuyobozi abusaba ko bwagira icyo bumugenera, hanyuma bagatandukana mu mahoro.

Nkurunziza David uyobora Kiyovu Sports, yemereye UMUSEKE ko iyi kipe yatandukanye na Sugira Ernest biciye mu bwumvikane.

Ati “Sugira byararangiye duseshe amasezerano mu bwumvikane tumuha ibihumbi 500 Frw.

Amakuru yandi UMUSEKE wamenye, avuga ko nyuma y’aya mafaranga uyu rutahizamu yahawe, hari n’andi agomba kuzahabwa n’umwe mu banyamuryango b’iyi kipe.

Sugira Ernest yamaze gutandukanye na Kiyovu Sports biciye mu bwumvikane

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Ibitekerezo 2
  • Kiyovu igize amahirwe Ntacyo Yari kuyimarira nawe byaramucanze ava kinshassa muri championnat ikomeye akaba yicaye Agya gushaka team nka Kiyovu Ishaka kumanuka mu cyicuro cya ka 2 birababaje kanyarwanda foot kanyarwanda NTA mipango yejo hazaza .umupira urashira .

  • Emery Bayisenge yakiniye Apr Igihe kirekire Ari umu Hanga pe Agya hanze aragaruka Ubu arashakira mu ri Gasogi United ubuzima birababaje mukore amahugurwa mube abâtoza kandi mwemere ko mwashaje umupira ukinwa mabato.murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *