Jenoside yabaye i Gicumbi Abatutsi batwikiwe mu mapine – Dr Bizimana

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Hafashwe umunota wo kwibuka

Gicumbi: Minisitiri w’Ubumwe n’Ubudaheranwa n’inshingano mboneragihugu (Minubumwe) Bizimana Jean Damascene yagaragaje ko Abatutsi benshi bicwaga batwikishijwe amapine y’imodoka muri Jenoside yabereye i Gicumbi.

Yabigarutseho kuri uyu wa 19 Mata 2025 mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe mu murenge wa Mutete, ahari urwibutso rushyinguwemo imibiri isaga 1096 bishwe bazira uko bavutse.

Minisitiri Bizimana yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi biri mu nshingano z’igihugu n’abaturage bacyo, kuko hatabayeho kuzirikana amateka yabayeho byazasubiza Abanyarwanda mu icuraburindi.

Avuga ko mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye kuva mu myaka ya 1959, aho yatanze urugero ko mu kwezi kwa Werurwe 1962 muri Byumba honyine hishwe Abatutsi bagera ku 2000 bakurwaga muri Komini zitandukanye.

Umwihariko w’Akarere ka Gicumbi, Dr Bizimana avuga ko wari ubwicanyi bukabije bwahaberaga, dore ko Abatutsi benshi bicwaga bazira kwitwa ibyitso by’Inkotanyi bavanwaga mu turere tw’iburasirazuba, no mu majyaruguru, bagatwikishwa amapine y’imodoka biswe ibyitso kuko bari baturanye n’igihugu cya Uganda.

Ati: “Hano mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba hari Abatutsi benshi bicwaga bazira kwitwa ibyitso by’Inkotanyi, barabazanaga babageza ku rukiko rwa Byumba hari ikigo cya Gisirikare bakabatwikisha amapine, bamara gushya bakajugunywa mu byobo byari byaracukuwe ku rukiko rwa Byumba.”

Yongeraho ko nubwo igihugu cyamennye amaraso menshi ariko abarokotse Jenoside basabwa gukomera, kandi bakizera ko nta mahano ya Jenoside yasubira ukundi nyuma y’uko u Rwanda rufite ubuyobozi bwamagana abagishaka kwimakaza amacakubiri, no gushishikariza ingengabitekerezo mu baturage.

Amateka ashariye mu murenge wa Mutete agaragaza ko Abatutsi benshi bishwe ku itariki 11 Mata 1994 akaba aribwo bibuka mu murenge wa Mutete, gusa kuri ubu umunsi wari wateganijwe kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ku itariki 19 Mata 2025.

Minisitiri Bizimana avuga ko mu karere ka Gicumbi hakigaragara abafite ingengabitekerezo ya Jenoside, gusa abasaba kubireka kuko bikigaragara haba ku bantu batema imyaka y’abarokotse Jenoside, abigisha ingengabitekerezo mu bana bakiri bato, asaba ko babireka kuko uzagaraharaho iyo myumvire wese atazihanganirwa n’inzego z’ubutabera.

Umwe mu barokokeye mu murenge wa Mutete, Dr Sibosiko Console yavuze ko ku itariki 10 na 11 muri 1994 habayeho ubwicanyi bukabije ahitwaga Musenyi, basenye iwabo bamwicira bamwe mu bakomoka mu muryango we.

Asaba abarokotse Jenoside kwibuka ariko baniyubaka bagaharanira kwiteza imbere badaheranwa n’agahinda.

Igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe mu murenge wa Mutete cyaranzwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri 1096.

Minisitiri Bizimana yasabye abafite amakuru kwerekana aho abandi batutsi bishwe bajugunywe kugira ngo na bo bazashyingurwe mu cyubahiro.

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko hari Abatutsi bicwaga bitwa ibyitso

NGIRABATWARE Evence / GICUMBI

Yisangize abandi