Kigali: Hibutswe Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa muri Nyabarongo

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Hibutswe Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa muri Nyabarongo

Mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge,kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Mata 2025, habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31  Jenoside yakorewe Abatutsi, hazirikanwa abishwe, bakajugunywa muri Nyabarongo no mu yindi migezi.

Ni igikorwa cyabereye ahazwi nko kuri Ruliba , hafi y’umugezi wa Nyabarongo, mu Mujyi wa Kigali.

Aha  hari Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatse ku Mugezi wa Nyabarongo unyura mu Murenge wa Kigali,akaba ari ho interahamwe ziciraga Abatutsi zikabajugunya muri Nyabarongo.

Mu buhamya bwatanzwe na Musoni Martin, yavuze uko we n’umuryango we batangiye  mu 1973.

Yongeyeho ko muri Mata 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga muri uyu Murenge wa Kigali, Abatutsi benshi bishwe , babanje kubohwa amaboko n’amaguru, bakaza kujunywa muri Nyabarongo.

Uyu avuga ko ashima Imana yabarokoye, ubwo Inkotanyi zabakuraga mu maboko y’abicanyi aho yari yahungiye.

Ati “ Tariki 4 Nyakanga  1994 nibwo interahamwe zavugije amafirimbi ngo duhunge tugende. Badusanze muri St Famille saa yine z’amanywa. Inkotanyi zirakabaho. Kuva icyo gihe yo ku itariki ya 4 Nyakanga 1994 kugeza uyu munsi , ndashima.”

Musoni Martin yasabye abakiri bato kwigira ku mateka no gukomeza gukunda igihugu.

Ati “ Dufite igihugu kiza,gikunda abantu, kikanakunda abanyamahanga. Dufite imiyoborere myiza. Ibyiza bya guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, icyo nayikundiye, dusangira byose, umutungo w’igihugu tukawusangira wose.”

Akomeza ati “  Bana bato, muri mu gihugu kiza kandi gifite intego. Twe kwiga byari byaranze.  Ntabwo tuziheba, tuzibuka twiyubaka kandi twarashibutse. Ntabwo ibyiza bituri imbere ahubwo tubirimo. Tubihamemo neza kandi dusigasire ibyagezweho.”

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge, Safari Hamudu, yavuze ko kwibukira mu Murenge wa Kigali byumwihariko hafi y’umugezi wa Nyabarongo, ari iby’agaciro gakomeye kuko ari bwo buryo bwo gusubiza agaciro abishwe, bakajugunywa mu mazi kandi bukaba n’uburyo bwiza bwo kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi .

Yongeyeho ko bibabaje kuba ubusanzwe amazi yatangaga ubuzima, yakoreshejwe nk’intwaro yo kurimbura Abatutsi.

Ati “Kwibukira aha, ni uko tuzi yuko amazi ari imwe mu ntwaro yakoreshejwe mu kurimbura Abatutsi benshi kandi bikaba byari byateguwe mbere . Twibuke ko amazi asanzwe atanga ubuzima ariko yabaye intwaro yo kwambura abacu ubuzima. Duhuranire ko bitazongera kubaho ukundi.”

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge yanenze amahanga n’imiryango mpuzamahanga  itagize icyo ikora ngo Jenoside ihagarikwe ariko ubu ayo mahanga arimo Ububiligi  akaba ariyo nanubu asaba ngo u Rwanda rufatiwe ibihano.

Visi Meya ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali, Dusabimana Fulgence wari umushyitsi Mukuru, yasabye abantu kutirara, bahanira kurwanya icyatuma Abanyarwanda bacikamo ibice.

Ati “ Ubuhamya twumvise, bugomba kutwibutsa ibyabaye mu gihugu cyacu, tukamenya aho tuva, impamvu y’ibikomere tubona, cyane cyane abato batabibayemo, ariko bigomba kudukangurira kutirara ngo duhe icyuho ikintu icyo ari cyose cyashaka  gutandukanya abanyarwanda.”

Yongeyehoko abantu bakwiye kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa , baharanira iterambere, ndetse barwanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yasabye abagifite amakuru y’ahantu hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa gutanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe mu mazi, abibuka bashyira indabo mu Mugezi wa Nyabarongo nk’ikimenyetso cyo kwibuka abajugunywe muri uyu mugezi nyuma yo kwicwa urw’agashinyaguro.

Bashyize indabo ku rwibutso  ruri hafi y’umugezi wa Nyabarongo 
Visi Meya ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali, Dusabimana Fulgence wari umushyitsi Mukuru, yasabye abantu kutirara 

Mu buhamya butangwa n’abarokotse Jeneoside, bavuga ko yabaye yarateguwe kuko gutoteza abatutsi no kubica byatangiye kera

Abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu bari muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi hazirikanwa abishwe, bajugunywe muri Nyabarongo
Abatuye Umurenge wa Kigali bari bitabiriye iki gikorwa

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi