Kigali: Umugabo n’abana  be babiri bishwe n’inkongi

Umugabo wo mu karere ka Gasabo , mu Murenge wa Gisozi, hamwe n’abana be babiri, bapfiriye mu nkongi y’umuriro.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Kane tariki 03 Mata 2025, mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Inzu yari iy’umugabo witwa Harerimana Faustin yakodeshwaga n’uwitwa Sebatware Emmanuel waguye muri iyi nkongi y’umuriro.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yatangaje ko inzego za Polisi, Urwego rw’Ubugenzacyaha n’inzego z’ibanze zazindukiye ahabereye insanganya zisanga inzu yamaze gushya.

CIP Gahonzire yabwiye  Imvaho Nshya ati “Twagezeyo dusanga koko inzu yahiye ariko hakaba hapfiriyemo abana babiri; Mugisha Blaise w’imyaka 12 na Unejeje Blessing w’imyaka 6 na Se ubabyara. Abana bari baryamye mu cyumba cy’ababyeyi.”

Polisi ivuga ko hari undi mwana witwa Sebatware Brian w’imyaka 3 wari uryamye mu cyumba cy’abashyitsi ariko ari kumwe na nyina wabo.

CIP Gahonzire avuga ko ibi byabaye mu gihe nyina wa ba nyakwigendera yari mu Karere ka Musanze mu kazi ariko abana bakaba bari bararanye na Papa wabo.

Polisi yihanganishije umuryango wabuze abana na Papa wabo, isaba ababyeyi kudacomeka ibikoresho bikoresha amashanyarazi muri iki gihe cy’imvura.

Iti “Abantu bakwiye kugira ubwishingizi bw’inzu n’ibiyirimo ariko cyane cyane bakirinda kurara bacometse ibyuma bikoresha amashanyarazi.”

Kugeza ubu haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye inkongi y’umuriro.

Abaguye mu mpanuka y’inkongi y’umuriro, bajyanywe mu bitaro bya Kacyiru.

Inzu yahiye irakongoka

UMUSEKE.RW