Kiliziya Gatorika yo mu Rwanda yashenguwe n’urupfu rwa Papa Fransisco

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Ifoto y'Abepiskopi bo mu Rwanda bari kumwe na Papa Fransisiko (Photo Kinyamateka)

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yatangaje ko kiliziya Gatorika yo mu Rwanda, yababajwe n’urupfu rw’Umushumba wa kiliziya ku Isi yose, Papa Fransisco.

Urupfu rwa Papa Francis rwatangajwe mu gitondo cyo kuri wa Mbere wa Pasika Saa 7:35 aho Cardinal Kevin Farrell yashyize hanze itangazo rivuga ko Papa “yasubiye mu ngoro ya Data”.

Mu ijambo ry’Ihumure, yatambukije kuri Televizyo ya kiliziya Gatorika (Pacis TV), yatangaje ko uyu Nyirucyubahiro Papa Fransisco yaranzwe no kwicisha bugufi ndetse no gukunda abanyantege nke.

Ati “Tubabajwe cyane no kubabikira Nyir’ubutungane Papa Francisco,Umwepiskopi wa Roma akaba n’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatorika ku Isi yose”.

Yakomeje agira ati “Biratubabaje. Yari Umushumba ukunda abantu, ukunda Imana. Urukundo rw’Imana rukomeye yari afite. Agakunda n’abantu cyane cyane abacyene, intamenyekana n’abari mu kaga.”

Antoine Cardinal Kambanda avuga ko Papa Francisco asigiye abakirisitu Gatorika n’abandi bose  urugero rwiza rw’umwigisha nyakuri.
Ati “Adusiye urugero rwiza n’umurage ukomeye w’umwigisha w’ukuri mu rugero rwa Yezu Kristo.Turamusabira Imana imwakire, aruhukire mu mahoro, mu nzu ya Data, mu bugingo bw’iteka.”

Ku munsi w’ejo wa Pasika yari yifatanyije mu gitambo cya Misa n’abakirisitu ba Roma,abasabira umugisha .

Papa Francisco yabaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika mu 2013, aba Umunyamerika y’Amajyepfo wa mbere wari uhawe izo nshingano.

Tariki 23 Werurwe 2025, nibwo Papa Francis yasezerewe mu bitaro nyuma yo kumara hafi ukwezi n’igice mu bitaro ari kuvurwa indwara z’ubuhumekero.

Papa Francisco yitabye Imana nyuma y’imyaka 12 ayoboye Kiliziya Gatolika ku Isi kuko yimitswe muri Werurwe 2013, asimbuye Papa Benedigito wa 16 wari umaze kwegura.

Papa Francisco yavutse ku wa 17 Ukuboza 1936, avukira i Buenos Aires muri Argentine ku babyeyi w’abimukira bari bafite inkomoko mu Butaliyani. Amazina yahawe akivuka ni Jorge Mario Bergoglio, aho yari afite abavandimwe bane.

Yize amashuri mu iseminari ya Villa Devoto mbere yo kwinjira mu muryango w’aba-Jesuites mu 1958.

Papa Francisco  kandi yari yarize amasomo y’iby’ubumenyamuntu mu gihugu cya Chile mbere y’uko asubira mu gihugu cye cy’amavuko kwiga amasomo nyobokamana.

Yahawe ubusaseridoti ku wa 13 Ukuboza mu 1969, agenda azamuka mu ntera kugeza ubwo mu 1973 yagizwe uhagarariye umuryango w’aba-Jesuites ku rwego rw’intara mbere yo kugirwa Arikiyepisikopi wa Buenos Aires muri Argentine, na mbere y’uko Papa Paull Yohana II amugira umukaridinali mu 2001.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi