Kiyovu Sports yakuye intsinzi y’ingenzi kuri Vision FC

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru, Kiyovu Sports yatsinze Vision FC igitego 1-0.

Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo hatangiye imikino y’umunsi wa 25 wa shampiyona y’umupira w’amaguru y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo.

Umukino wabimburiye iyindi, ni uwahuje Kiyovu Sports yari yasuye Vision FC kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa.

Wari uhanzwe amaso na benshi, cyane ko ari amakipe yari mu murongo utukura ku buryo intsinzi y’imwe muri izi kipe yari ifite igisobanuro kinini.

Iminota 45 y’igice cya Mbere, yarangiye amakipe yombi agicungana ndetse nta yibashije kubona izamu ry’indi.

Ubwo amakipe yagarutse mu gice cya kabiri, Urucaca rwagaragaza inyota yo gutanga ngenzi ya yo igitego kandi byayihiriye.

Ku munota wa 59, Stephen Bonney wa Vision FC, yitsinze igitego ku mupira wari ugaruwe na Nizigiyamana Karim “Mackenzie”

Kuva ubwo kugeza umukino urangiye, ikipe ya Kiyovu Sports, yakomeje gucunga igitego cya yo, cyane ko cyari kinafite igisobanuro kinini.

Urucaca rwahise rwuzuza amanota 30 rufata umwanya wa munani by’agateganyo. Ejo ndetse no ku Cyumweru tariki ya 28 Mata 2025, hazakinwa indi mikino y’umunsi wa 25 wa shampiyona.

Urucaca rwabonye amanota y’ingenzi cyane
Mutunzi Darcy wa Kiyovu Sports, yahaye Vision FC akazi gakomeye

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi