Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bwandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, busaba ko mpaga yatewe ingimbi z’iyi kipe z’abatarengeje imyaka 20, yakurwaho hagamijwe ko bahabwa ubutabera bukwiye.
Mbere y’uko muri uyu mwaka w’imikino 2024-25 utangira, buri kipe ifite ingimbi zitarengeje imyaka 20, yandikiye Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, yemeza niba koko izitabira amarushanwa y’abatarengeje imyaka 20 n’ikibuga azajya yakiriraho imikino.
Mu ibaruwa UMUSEKE ufitite kopi, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwandikiye FERWAFA, bwavuze ko ikipe ya bo y’ingimbi z’abatarengeje imyaka 20, izajya yakirira imikino ku kibuga gishamikiye kuri Kigali Pelé Stadium kizwi nka “Tapis rouge.”
Impamvu yo kwandikira iri shyirahamwe, basaba kurenganura ingimbi za bo z’abatarengeje imyaka 20, ni mpaga batewe n’ikipe y’ingimbi z’abatarengeje imyaka 20 ya Rayon Sports nyamara nta mpamvu n’imwe babona yo guterwa iyi mpaga.
Byagenze bite ngo ingimbi za Kiyovu Sports (U20) ziterwe mpaga?
Tariki ya 1 Gashyantare 2025, ingimbi za Kiyovu Sports zari kwakira iza Rayon Sports ku kibuga cya Tapis rouge Saa tanu z’amanywa ariko abategura amarushanwa bo bari bamenyesheje iyi kipe yo ku Mumena ko igomba gukinira uyu mukino kuri Stade Mumena.
Ku Mumena, hari harimo ibindi bikorwa bya Leta bijyanye no Kwizihiza Umunsi w’Intwari, bituma uwo mukino utaba ndetse babwirwa ko bazamenyeshwa undi umunsi uzakinirwaho ariko baza gutungurwa no kumva ko batewe mpaga nyamara nta ruhare bagize kugira ngo uwo mukino ntube.
Kiyovu Sports yandikiye FERWAFA, iyimenyesha ko nta mpamvu n’imwe babona abashinzwe amarushanwa y’abato, bashingiyeho batera iyo mpaga.
Bati “Nk’uko mubibona ku mugereka, ibiri kuri ubu busabe, nta bwo twigeze dusaba kwakirira imikino ya Kiyovu Sports U20 kuri Stade Mumena ahubwo twasabye kujya twakirira imikino kuri Tapi Rouge nk’uko bigaragara mu rwandiko ruri ku mugereka w’ubu busabe.”
“Kuba twarahamagawe gukina na Rayon Sports U20 ku Mumena, tukaba twaritabiriye iyo ngengabihe ku masaha twitwaje n’ibyangombwa bisabwa byose nk’uko umuyobozi w’umukino yabyiboneye, tugasanga ikibuga kiri gukorerwamo igikorwa cya Leta kijyanye na gahunda y’Umunsi w’Intwari, ntibishobora kutubarwaho kuko nta ruhare twagize mu igenwa ry’ikibuga uwo munsi.”
Bakomeje bavuga ko nta mpamvu n’imwe babona yashingiyeweho haterwa mpaga kuri uwo mukino. Basoje basaba ko iyi mpaga yavanwaho kuko babona idasobanutse bitewe n’ikibuga bamenyesheje FERWAFA ko ingimbi za bo zizajya zakiriraho imikino.
Ikipe y’abaterengeje imyaka 20 ya Kiyovu Sports, yari mu itsinda rya Kabiri mu gice cy’Umujyi wa Kigali, aho yasoje imikino 10 ifite amanota 24 inyuma ya Rayon Sports U20 ifite amanota 27 ikaba iri ku mwanya wa mbere. Muri iri tsinda ririmo amakipe atandatu, hazazamukamo imwe ya mbere mu gihe hagumaho uyu mwanzuro wa mpaga yatewe ikipe yo ku Mumena.
Shampiyona y’ingimbi z’abatarengeje imyaka 20, iri kugana ku musozo aho ubu igeze mu mikino ya kamarampaka (Playoffs). Izitwaye neza mu Gihugu hose, zizagenda zihura kugeza habonetse izegukana igikombe.



UMUSEKE.RW