Nyuma y’imyaka irenga 10 ikina muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, ikipe ya La Jeunesse FC ishobora kwisanga nanone mu Cyiciro cya mbere cy’umwaka w’imikino 2025-26.
Iminsi irabarirwa ku ntoki, ngo shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri irangire. Kugeza ubu harabura imikino itatu gusa ngo hamenyekanye ikipe ebyiri zizazamuka mu Cyiciro cya mbere.
Nyuma yo gutsinda AS Muhanga ibitego 3-1 mu mukino wa Gatatu wa Kamarampaka (playoffs), La Jeunesse FC yahise igira amanota atanu ndetse ni yo iri imbere mu makipe ane ari kwishakamo ebyiri zizamuka.
Iyi kipe yo ku Mumena, iheruka muri shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino 2012-13.
La Jeunesse FC imwe mu makipe yigeze kuba nziza mu cyiciro cya mbere, yavuye mu cyiciro cya mbere itamanutse ahubwo yagisezeye ubushobozi buke bitewe n’uko umuterankunga wa yo nawe yariyayisezeye, bihesha amahirwe Etincelles FC yo kuguma mu Cyiciro cya mbere nyuma y’uko yari yamanutse.
Icyo gihe yahise icika intege ndetse imera nk’isenyutse, cyane ko abakinnyi ba yo bahise berekeza mu yandi makipe ariko mu 2014-15 irongera iza guhera mu Cyiciro cya Kabiri ari na ho ikiri nanubu.


UMUSEKE.RW