Liverpool yegukanye Premier League ya 20 – AMAFOTO

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma yo kunyagira Tottenham Hospur ibitego 5-1, Liverpool yegukanye igikombe cya 20 cya shampiyona y’u Bwongereza (English Premier League).

Ku Cyumweru tariki ya 27 Mata 2025, ni bwo muri shampiyona y’u Bwongereza, habaye imikino isoza iy’umunsi wa 34 wa shampiyona.

Uwahuje Liverpool na Tottenham Hospur, wari uhanzwe amaso bitewe n’uko ari na wo wagombaga gutangirwaho igikombe mu gihe abasore ba Arne Slot babashije kuwutsinda.

Ibitego 5-1 bya Liverpool, ni byo byatumye iyi kipe yegukana igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza ku nshuro ya 20. Diaz, Mac Allister, Gapko, Salah ndetse n’igitego Udogie yitsinze, ni byo byatanze iki Gikombe. Spur yo yatsindiwe na Solanke.

Iyi kipe itozwa na Arne Slot, yegukanye igikombe cya shampiyona ya “Premier League” mu gihe habura imikino ine ngo shampiyona irangire.

Umutoza, Arne Slot, yavuze ko ashimira cyane Jurgen Klopp wasize umwubakiye ikipe kandi akamuha icyizere cyo gutoza iyi kipe y’ubukombe mu Bwongereza.

Liverpool yahise igira amanota 82 mu gihe Arsenal ya Kabiri ifite amanota 67. Ikipe eshatu zamaze kumanuka, ni Southampton, Leicester City na Ipswich.

Ubwo bari bageze mu rwambariro
Arne Slot yiyongereye ku batoza batwaye ibikombe bya shampiyona muri Liverpool
Arne Slot utoza Liverpool, yashimiye Klopp wamuhisemo ngo amubere umusimbura
Ibyishimo bya rutahizamu, Mohamed Salah
Igikombe cya 20 cya shampiyona ya “Premier League League”, cyatashye i Liverpool
Salah ni umwe mu bagize uruhare rukomeye kuri iki Gikombe
Igisobanuro cy’ibyishimo by’igikombe
Uko byari byifashe Anfield
Mo Salah yishimira igitego
Yafashe aga “Selfie” imbere y’abafana
Igikombe cyatwawe habura imikino ine ngo shampiyona irangire

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi