M23/AFC n’intumwa za Leta ya Congo hari ibyo bumvikanyeho

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Abayobozi ba AFC/M23 (Photo Internet)

Mu biganiro bikomeje kubera i Doha muri Qatar, intumwa z’ihuriro Alliance Fleuve Congo rikorana na M23 zabashije kugira imyanzuro zumvikanaho n’intumwa za Leta ya Congo.

Itangazo ryasohowe na M23/AFC risa n’iryasomwe kuri televiziyo ya Congo, rivuga ko ibirikubiyemo byumvikanyweho n’impande zombi ziri mu biganiro.

AFC/M23 itangazo ryayo rivuga ko mu rwego rw’ubushake bwa buri ruhande mu gushakira hamwe igisubizo ku ntambara binyuze mu nzira y’amahoro, intumwa za leta ya Congo n’iza AFC/M23 zagiranye ibiganiro bigamije amahoro biboborwa na leta ya Qatar.

Iryo tangazo rivuga ko nyuma y’ibiganiro byubaka kandi byo kubwizanya ukuri, abahagarariye Guverinoma ya Congo n’ihuriro AFC/M23 bemeranyije gukorera hamwe kugira ngo bagere ku mwanzuro wo gushyiraho agahenge k’imirwano kandi kubahirizwe.

Abari mu biganiro kandi biyemeje kugira icyo bakora kugira ngo bahagarike imirwano, (amakimbirane), imvugo z’urwango no gutera ubwoba, kandi bagashishikariza abatuye Congo kubahiriza iyo myanzuro.

Itangazo rivuga ko abari mu biganiro biyemeje kubahiriza imyanzuro yafashwe kugira ngo ibe imbarutso yo gutangira ibiganiro byubaka kugira ngo haboneke amahoro arambye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, no mu Karere irimo.

Ibyo biganiro  ngo biziga impamvu zimbitse zihishe inyuma y’ibibazo biriho ubu muri Congo kugira ngo bibashe gukemuka burundu no kurangiza intambara z’urudaca ziri muri kiriya gihugu.

AFC/M23 yiyemeje kuzubahiriza iriya myanzuro mu gihe cy’ibiganiro kugeza bigeze ku mwanzuro wa nyuma.

Abari mu biganiro basabye abaturage ba Congo, abakuriye amadini n’itangazamakuru gushyigikira ibyavuzwe mu rwego rwo gutanga icyizere cy’amahoro.

Mbere hari hasohotse inkuru zivuga ko abari mu biganiro batabasha kumvikana ku bishyirwa muri iri tangazo kuko leta ya Congo shakaga gushyiramo u Rwanda, abo muri AFC/M23 bakavuga ko ibibazo byabo bitandukanye n’iby’u Rwanda rufitanye na Congo.

Nubwo kandi iri tangazo ryasohotse izindi mpaka zari zishingiye ku kuba AFC/M23 igaragaza ko leta ya congo yohereje mu biganiro abayobozi batari ku rwego rwo gufata ibyemezo, igasaba Leta kubahindura nk’uko biri mu nkuru Radio Okapi yasohoye.

Nyuma y’iri tangazo ryasohowe na AFC/M23 ndetse rigasomwa no kuri televiziyo ta Leta ya Congo hategerejwe kumenya igihe abaganira biyemeje cyo kuzakomeza ibyo biganiro n’abazabyitabira kugira ngo buri ruhande rushire ingingimira.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *