Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasobanuye uruhare rw’u Bubiligi mu gusenya u Rwanda mu gihe cy’imyaka 109, aho n’ubu budacogora kurugendaho.
Ni mu ijambo yavugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, tariki 7 Mata 2025, ubwo hatangizwaga ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yerekanye ko u Rwanda rumaze imyaka 109 rusenywe n’u Bubiligi ndetse n’ubu bugikomeza kurugendaho.
Ati “Nta gihugu kimaze imyaka 109 gisenya ikindi nk’uko u Bubiligi bumaze igihe bubikorera u Rwanda kuva bwarukoroniza.”
Yavuze ko mu 1916 ari bwo u Bubiligi, u Budage n’u Bwongereza bumvikanye kugabanya imbibi z’u Rwanda, rwari rwaraguwe n’Abami Ruganzu II na Kigeli II Nyamuheshera, rukagera no muri Teritwari za Masisi na Rutshuru, ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Yavuze ko nyuma y’ikatwa ry’imipaka, hashyizweho amategeko akakaye, arimo ay’itariki ya 21 Werurwe 1917 yashyizeho ibihano by’ikiboko, ay’itariki ya 26 Nyakanga 1925 yambuye u Rwanda ubusugire bwarwo, ndetse n’ayo ku wa 11 Mutarama 1926 yemeye ko u Rwanda ruzagendwa n’amategeko ya Congo, nayo yashyirwagaho n’u Bubiligi.
Yasobanuye ko ayo mategeko yateye u Rwanda akarengane akanacamo ibice Abanyarwanda.
Dr Bizimana yavuze ko u Bubiligi bwinjije irondabwoko mu banyarwanda nk’iryari iwabo hagati y’ Abafulama n’Abawaro hatangizwa impinduramatwara hagati y’1926 n’1936 yabobowe n’Ababiligi.
Ati “ Umwami Musinga yarabirwanyije bamucira muri Congo tariki 12 Ugushyingo 1931 bimika umwana we Rudahigwa nyuma y’iminsi ine. Kugira ngo ashobore kuyobora Rudahigwa yahisemo kutwarwanya abazungu arabatizwa mu mwaka w’1943, anegurira u Rwanda Kiristu Umwami mu 1946.”
Yavuze ko ibi byatumye Ababiligi bimika Umwami Mutara III Rudahigwa, nyuma afata ibyemezo byarwanyaga akarengane, guharanira ubwingenge bw’igihugu, ibintu byababaje abo bazungu.
Ati “Guverineri Yungersi afatanyije na Furere wayoboraga Ishuri ry’Indatwa i Butare biyemeje kumusimbuza ariko birangire bafashe icyemezo kibi cyo kumwica, aratanga tariki 25 Nyakanga 1959.”
Aha yagize ati “ Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nta kindi gihugu cya Afurika, Abakolini biciye abami babiri; umubyeyi n’umwana ku maherere.”
Yasobanuye ko u Bubiigi bwakurikijeho gushyira ku butegetsi ishyaka rya PARMEHUTU, ryubakiye ku irondabwoko ryazanye Politiki na Manifesito enye zose zigishaka ko igihugu ari icy’abahutu no kwica abatutsi.
Yavuze ko ku itegeko ry’umubiligi Colonel Guy Logiest, Abatutsi bimuwe bavanwa mu bice bimwe by’igihugu ku gahato bakajyanwa mu Bugesera.
Ati “ Umwaka wa 1961 urangira hagejejwe 13, 890. Bahagiriye ubuzima bubi, bagasaba gusubizwa iwabo, u Bubiligi bukabyanga. Abatutsi bamwe bagerageje kwimukira rwihishwa mu zindi teretwari, Ababiligi bakabirikuna.”
Minisitiri Bizimana yagaragaje ko Ababiligi bageze aho birukana abakozi b’Abatutsi mu mirimo, bakabasimbuza abahutu.
Ati ”Ishyaka rya UNAR, ryaharaniraga ubwingenge ryarabirwanyije barihimbira ko ari iry’Abatutsi bararirwanya bariteza Kiliziya Gatulika baryitirira amatwara ya Gikomunisite.”
Yagaragaje ko ubwo u Bubiligi bwatanganga ‘Ingirwabwingenge’ tariki ya 1 Nyakanga 1962, hakurikiyeho amategeko n’amabwiriza bikumira abatutsi mu mashuri no mu mirimo.
Ati “ Bigeraho tariki ya 17 Mutarama 1967, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga abiheremo amabwiriza na Perezida Kayibanda, Ministiri Lazaro Mpakaniye yandikira za Ambasade n’imiryango yakoreraga mu Rwanda ababuza guha akazi abatutsi.”
Yavuze ko ubwo Ishyaka rya FPR ryafataga umwanzuro wo kurwanya akarengane no kubohora igihugu ,u Bubiligi buri mu bihugu byatanze ingabo zo kurwanya FPR Inkotanyi.
Guverinoma y’u Rwanda iherutse gufata umwanzuro wo guhagarika umubano n’u Bubiligi mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.
Ni umwanzuro Guverinoma y’u Rwanda yafashe tariki 17 Werurwe.
Icyo gihe u Rwanda rwavuze ko rwawufashe nyuma yo kubyigana ubushishozi mu ngeri zose, bitewe n’imyitwarire y’u Bubiligi ya gikoloni.

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW