Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Mukansanga Salima, yibukije abana b’abakobwa bakina umupira w’amaguru cyangwa bakora izindi ko mu gihe babikora neza yabageza kuri byinshi.
Mu Akarere ka Huye, hari hacumbitse abakinnyi b’abangavu batarengeje 17 na 15 baturutse mu bigo by’amashuri bitandatu (Centre d’Excellence), byatoranyije biciye mu bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, na Sports Scolaire.
Ni umwiherero wari ugamije gufasha aba bana kongera ubumenyi mu mikinire ya bo, cyane ko bahawe imyitozo n’abatoza babigize umwuga. Imyitozo aba bana bahawe, yakorewe kuri Stade Kamena iherereye mu Akarere ka Huye.
Ubwo uyu mwiherero wasozwaga, Mukansanga Salima wari mu baje kuganiriza aba bana b’abakobwa, yavuze ko mu gihe cyose wakora neza Siporo wahisemo, wagera ku ntego zawe kandi yahindura ubuzima bwawe.
Mukansanga yabibukije ko Siporo yabatunga (Business) ndetse ikaba yabatungira n’imiryango ariko ibyo bazabigeraho ari uko babikoze neza.
Uyu musifuzi mpuzamahanga, yabwiye aba bana ko bafite ubushobozi bwo gukora byinshi kandi banagera kure kurenza aho we yagejejwe na Siporo.
Salima yavuze ko aba bana bakwiye kubyaza umusaruro ubufasha bari guhabwa, bakiga neza, bakarangwa n’ikinyabupfura kugira ngo bazabashe guteza imbere Igihugu cya bo.
Biteganyijwe ko mu mwaka utaha, hazabaho undi mwiherero ibi bigo ndetse hakazabaho irushanwa rizabihuza mu kureba urwego bagezeho, cyane ko bazakomeza gukurikiranwa.








UMUSEKE.RW