Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabzi,MINEMA, itangaza ko abantu icyenda ari bo bamaze kwicwa n’ibiza biterwa n’imvura abandi 11 bakomeretse kuva tariki ya 1-14 Mata 2025.
Iyi Minisiteri ivuga ko usibye kuba byaratwaye ubuzima bw’abantu, byangije amazu y’abaturage agera ku 119.
MINEMA ivuga ko inzu zigera ku icyenda zasenyutse , ubutaka bungana na hegitare 86.2 bwatwawe ,amatungo atandatu arimo n’inka yapfuye, amashuri 15 yasenyutse ndetse n’imihanda ine (4) yasenyutse.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ivuga ko muri uku kwezi kandi ibiza byangije imiyoboro ine (4) y’amashanyarazi, icyumba cy’ubuyobozi ( office 1) ndetse n’ibiraro bitatu.
Abari mu manegeka bagiye kwimurwa
Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu Mujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yatangaje ko bagiye kwimura abaturage batuye mu manegeka, by’umwihariko haherewe ku bakomeje kugirwaho ingaruka n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa hirya no hino mu gihugu.
Emma Claudine Ntirenganya yabwiye RBA ko nyuma yo kubona amakuru yatangajwe na Meteo Rwanda avuga ko muri iyi minsi hagiye kugwa imvura nyinshi bari gukora ibishoboka byose kugira ngo ubuzima b’abaturage bari mu manegeka butabarwe.
Yagize ati “Meteo Rwanda yamaze gutangaza ko muri iyi minsi hagiye kugwa imvura nyinshi kandi ishobora gukomeza kwiyongera muri iyi minsi, bityo rero abantu batuye mu manegeka kuri twebwe nicyo kintu cyihutirwa kurusha ibindi kugira ngo dukize ubuzima bwabo.”
Kugeza ubu imirenge irimo uwa Kimisagara, Kigali n’uwa Gitega yo mu Karere ka Nyarugenge ni yo yibasiwe n’ibiza kurusha indi mu Mujyi wa Kigali.
Meteo Rwanda yatangaje ko ingaruka ziteganyijwe guterwa n’iyo mvura nyinshi, zirimo imyuzure mu bishanga no mu bibaya, inkangu, isuri n’iriduka ry’imikingo ahahanamye hatarwanyije isuri, ingaruka ziterwa n’inkuba, bityo “ishishikariza abaturarwanda muri rusange gufata ingamba zijyanye no kwirinda ingaruka zituruka ku mvura nyinshi.”

UMUSEKE.RW