UPDATE: Perezida KAGAME yakiriye mugenzi we wa Togo

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Togo

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye mugenzi we wa Togo,akaba n’umuhuza w’u Rwanda na  Congo,Faure Essozimna Gnassingbé.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu Village Urugwiro, byatangaje  ko “Ku gicamunsi cyo kuwa Mbere tariki ya 21 Mata 2025, ari bwo Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé.”

Village Urugwiro yatangaje ko abayobozi bombi baganiriye ku nzira zatuma hagerwaho  amahoro arambye mu karere.

INKURU YABANJE

Perezida waTogo, Faure Essozimna Gnassingbé akaba n’umuhuza w’u Rwanda na  Congo, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Mata 2025.

Faure Essozimna Gnassingbé aragirana  ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

Ni ibiganiro biri mu murongo w’inshingano aherutse guhabwa n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) nk’umuhuza w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Togo mu itangazo byashyize hanze  kuri uyu wa Mbere.

Itangazo ryavuze ko “ Ibiganiro by’imbonankubone hagati y’abakuru b’ibihugu byombi, byibanda ku mpamvu yateye intambara muri Congo,ingaruka n’ibindi bibazo bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.”
Itangazo rikomeza rivuga ko umuhate wa Togo ari ujyane n’ibiganiro byubaka, kwiyunga birambye no gukemura ibibazo mu mahoro bikomeje kugaragara  mu karere k’ibiyaga bigari.

Tariki ya 13 Mata 2025 ni bwo AU yagennye Perezida Faure nk’umuhuza w’u Rwanda na RDC ku bibazo bifitanye.

Faure Essozimna Gnassingbé aje mu Rwanda nyuma yaho kuwa kuwa  16 Mata 2025 i Kinshasa muri DRC, ahuye na Felix Tshisekedi w’icyo gihugu.

Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé yahawe izi nshingano z’ubuhuza, nyuma yuko ibiganiro by’i Luanda n’i Nairobi bihujwe, bivuye mu byemezo byafatiwe mu nama zahuje Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, bigize Imiryango ya EAC na SADC, yiyemeje guhuza imbaraga mu gushaka umuti w’ibibazo biri muri Congo Kinshasa.

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro ku bibazo bibera mu Burasirazuba bwa Congo

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Igitekerezo 1
  • ingo zarangiza amakimbirane muri RDC
    1.RDC ikwiye kubwizwa ukuri n’amahanga ayibeshya yishakira inyungu
    2.RDC ikwiye kumenya ko abo itoteteza ibita abanyarwanda ari amahirwe kuriyo.
    3.gufatira ibihano abo muri m23 irwanira kubaho ukirengagiza mayibobo za wazalendo n’abicanyi ba FDLR byongera ubukana bw’intambara.
    4.niba u RWANDA ruhanwa kubwo gutabara abahohoterwa, bite bya FDLR na wazalendo cg abacancuro batanemewe kurwana intambara nkiriya
    5.uyumunsi urwanda rufinde ingamba z’ubwirinzi imwe mumpa rwibasirwa n’amahanga mukugira uruhare muntambara, none ko ibisasu FARDC yarashe murwanda byishe abagere ku 17 amahanga yakoze iki kuri ubwo bushotoranyi(bisesengurwe)
    6.hatekerezwe impamvu RDC ifite abaturage bavuga ikinyarwanda, nibasanga ari error yabayeho bayikosore ibintu bijye muburyo.
    7.ububiligi bwemere uruhare muri ibi bintu kubwo nibwo bwagize uruhare mwikatwa ryimipaka
    8.uduce tuvuga ikinyarwanda twigenge cya dusbubire aho twahoze(ku Rwanda) izingingo ntizisesenguye mumpamagare mbah ikiganiro 0780524410

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *