Polisi yafashe abantu 12 bibaga amabuye y’agaciro

Elisée MUHIZI
Yanditswe na Elisée MUHIZI
1 Min Read

KAMONYI: Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajepfo yatangaje ko yataye muri yombi abagabo Cumi na Babiri bo mu Karere ka Kamonyi, bakekwaho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Aba bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba amabuye y’agaciro bafatiwe mu Murenge wa Ngamba ndetse no mu wa Rukoma.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko aba bagabo bari bafite ibikoresho bitera ubwoba abaturage.

Ni ibikoresho birimo amapiki n’ibitiyo bitwazaga bagiye muri ibyo bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu bihe bitandukanye, hari abaturage bashyize mu majwi abakora ibyo bikorwa kubasagarira no kutorohera inzego z’ibanze.

SP Habiyaremye yavuze ko nta na rimwe Polisi y’u Rwanda izahanganira abishora muri ibi bikorwa bitemewe n’amategeko.

Ati: “Turasaba ubufatanye bw’abaturage na Polisi mu kuduha amakuru kugira ngo ubu bucukuzi bukomeze gukumirwa.”

Umuvugizi wa Polisi kandi avuga ko muri uyu mukwabu bafashe undi mugabo wo mu Murenge wa Kayenzi waguraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Bamwe mu bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma

Uwafashwe agura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi mu Murenge wa Kayenzi.

 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Kamonyi

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *