Rayon Sports yasimbutse rwagakoco y’i Rubavu – AMAFOTO

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Biciye kuri Biramahire Abeddy, Rayon Sports yatsinze Etincelles FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona, iva i Rubavu imwenyura nyuma y’imitego yahategewe.

Kuri iki Cyumweru, ni bwo habaye imikino isoza iy’umunsi wa 25 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Bagabo.

Umukino wari uhanzwe amaso, ni uwa Etincelles FC na Rayon Sports wabereye kuri Stade Umuganda Saa Cyenda z’amanywa, cyane ko mbere ya wo hari havuzwe byinshi.

Ku munota wa 33 w’umukino, Biramahire Abeddy yari ahagurukije Aba-Rayons, nyuma yo kubona inshundura z’abasore ba Seninga Innocent.

Gikundiro yahise icunga igitego cya yo kugeza iminota 45 y’igice cya Mbere irangiye.

Igice cya Mbere kikirangira, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée n’umujyanama we mu bya Tekinike, Gacinya Chance Denis, bahise bajya mu rwambariro kwibutsa abakinnyi ko urugamba rutararangira.

Ikipe yo mu Nzove yagarutse mu gice cya Kabiri imeze nk’intare yakomeretse, ndetse iza kubona igitego cya Kabiri n cyo cyatsinzwe na Biramahire Abeddy ku munota wa 73, maze aba-Rayons bongera kwinaga ibicu.

Ikipe y’i Rubavu yahise ibona ko amazi atari yayandi, cyane ko umutoza wa yo, Seninga Innocent, yari yatangaje ko azatsinda uyu mukino.

Ku munota wa 90, Umunya-Uganda, Robert Mukogotya, yaboneye Etincelles FC igitego ariko kitari gihagije kuko umukino warangiye Gikundiro yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 2-1.

Iyi ntsinzi yatumye Rayon Sports isubirana umwanya wa mbere n’amanota 53, irusha inota APR FC ya Kabiri.

Indi mikino yabaye:

Gorilla FC 0-0 Police FC

Bugesera FC 2-1 Marines FC

Musanze FC 1-0 Muhazi United

Vision FC 0-1 Kiyovu Sports

Rutsiro FC 0-5 APR FC

Gasogi United 1-0 Amagaju FC

AS Kigali 1-1 Mukura VS

Biramahire yaraje neza Aba-Rayons
Abeddy yatanze akazi muri uyu mukino
Ni umukino wakomereye Etincelles FC
Ba myugariro ba Etincelles FC ntibazabigirwa Abeddy
Etincelles FC yagorewe ku kibuga cya yo
Gorilla FC na Police FC zayagabanye 0-0

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi