Nyuma y’uko bamaze amezi atatu batazi uko umushahara usa kandi basaza ba bo bakozwe mu ntoki, abakinnyi ba Rayon Sports WFC, bahisemo guhagarika imyitozo mu gihe cyose batarahembwa.
N’ubwo bamaze kwegukana igikombe cya shampiyona itaranarangira, abakobwa bakinira Ikipe ya Rayon Sports WFC, bakomeje gutaka inzara ndetse byageze aho bahitamo guhagarika imyitozo.
Umwe mu baganiriye na UMUSEKE, yavuze ko Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahembye abahungu umushahara w’ukwezi kumwe kandi amakuru bafite ari uko bagiye guhembwa n’ukundi nyamara bo bicira isazi mu maso.
Ati “Nk’ubu abahungu babahembye ukwezi kandi ngo bagiye no kubaha ayandi. Twese se ntituri abakozi ba bo?”
Undi ati “Mugeregeze mubwire abantu ikijyambere. Mu Nzove tumeze nabi.”
Kuri uyu munsi aba bakinnyi bagiye mu myitozo ariko bahageze banga kuyikora kubera ko bakoze inama ariko itagize icyo itanga.
Aba baberewemo ibirarane by’imishahara y’amezi atatu n’uduhimbazamusyi tw’imikino igera ku 10 batsinze.
Nyamara ibi byose biri kuba mu gihe Rayon Sports WFC, yanageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro aho izahura na Indahangarwa WFC iri mu zikomeye muri ruhago y’Abagore y’u Rwanda.

UMUSEKE.RW