Ruhago y’Abagore: Indahangarwa na Rayon Sports zigiye kongera guhura

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Mu gihe irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro mu Bagore riri kugana ku musozo, amakipe abiri azahura ku mukino wa nyuma, yamaze kumenyekana, aho Rayon Sports WFC izacakirana na Indahangarwa WFC bahuriye ku mukino wa nyuma w’umwaka ushize w’imikino.

Ikipe ya Rayon Sports WFC yo mu Nzove, yageze ku mukino wa nyuma isezereye Kamonyi WFC ku giteranyo cy’ibitego 5-0 mu mikino ibiri, mu gihe Indahangarwa WFC yo yasezereye Police WFC ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino ibiri.

Izi kipe zageze ku mukino wa nyuma, ni zo zari zahahuriye n’ubundi mu mwaka ushize w’imikino (2023-24), ubwo Gikundiro yegukanye igikombe itsinze iyi kipe y’i Burasirazuba ibitego 4-0.

Rayon Sports WFC, yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo kwegukana icya shampiyona y’uyu mwaka 2024-25.

Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC zigiye kongera guhurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro
Indahangarwa WFC ikomeje kwitwara neza nyuma yo kuza mu cyiciro cya mbere
Rayon Sports WFC yongeye kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi