Ruhango: Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Mayaga, mu Karere ka Ruhango bavuga ko impunzi z’Abarundi zishe Abatutsi zikotsa ibice bimwe by’imibiri yabo.
Ibi abarokotse Jenoside babivuze ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 igikorwa cyabereye mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Ruhango.
Uwambajimana Jeanne watanze ubuhamya yabwiye abari aho ko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yabaye afite imyaka 11 y’amavuko kandi ko ibyo yabonye muri Jenoside bikiri mu mutwe we kugeza ubu.
Avuga ko impunzi z’abarundi zari ahitwa i Nyagahama muri Kinazi zari zihafite icyokezo ku buryo umututsi bishe bamukuramo umutima bakawotsa.
Ati “Abarundi bafatanyije n’Interahamwe ndetse na Burugumesitiri wa Komini Ntongwe icyo gihe bishe Abatutsi barimo abavandimwe banjye urupfu rubi rw’agashinyaguro.”
Uwambajimana avuga ko imbabura abo barundi bari bahafite yo kotsa imitima y’abatutsi ndetse n’ubwocanyi byahagaze ari ari uko Inkotanyi zihageze.
Ati “Mbabazwa cyane nuko muri abo Barundi batwiciye abacu nta n’umwe wari wafatwa ngo ashyikirizwe Ubutabera.”
Uyu mubyeyi ashimira Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwamuhaye ubufasha bumwishyurira amashuri ubu akaba yararangije kwiga ndetse yubatse.
Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe n’Ababiligi bigisha Abahutu ko Abatutsi atari Abanyarwanda batangira kubica bazi ko abo bica nta sano bafitanye, akavuga ko ubu bayambukije muri Congo batangira kwica abavuga Ikinyarwanda.
Ati “Iriya ntambara M23 irwana na Leta ya Congo ni ingengabitekerezo ifite imizi hano mu Rwanda.”
Prof Dusingizemungu avuga ko abo Babiligi bayitwerera u Rwanda kandi ari na bo bagize uruhare runini mu gikorwa cyo kugabanya ubutaka bw’u Rwanda babwomeka kuri Congo no mu bindi bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Akavuga ko ibi ari na byo byatumye abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bari muri Congo barimwe uburenganzira nk’ubw’abandi baturage bahatuye.
Minisitiri w’Ibidukikije Uwamariya Valentine avuga ko ubugome Jenoside yakoranywe buteye agahinda, akavuga ko iyo ngengabitekerezo bayitoje n’abarimu bakica abanyeshuri bigisha.
Ati “Uyu munsi turibuka abatutsi biciwe muri Komini Ntongwe kandi mu bayigizemo uruhare rukomeye harimo Umwarimu witwa Nsabimana Jacques wari Perezida wa CDR wishe Abatutsi benshi.”
Minisitiri Uwamariya avuga ko hari abatutsi biciwe ku kibuga cy’ishuri babajugunya mu cyobo rusange bise CND ngo basange benewabo.
Yashimiye abarokotse Jenoside banze guheranwa n’agahinda bakaba batwaza baharanira gukomeza kubaho.
Muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hashyinguwe imibiri 38 y’abatutsi bazize Jenoside.
Hasomwe kandi amazina y’Interahamwe n’ay’abarundi bagize uruhare muri Jenoside.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko mu nzibutso z’Akarere hashyinguye imibiri y’abatutsi 97000 kandi ko iyo mibare igikomeza kuko aho abiciwe muri ako gace bataraboneka bose.




MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango