Imiryango 150 ituriye Pariki ya Gishwati-Mukura mu mirenge ya Kigeyo, Mushonyi na Nyabirasi yahawe inkunga, basabwa kubungabunga iri shyamba kuko umwuka uturuka muri iyi pariki ari umutungo ukomeye.
Iyi nkunga bahawe ikaba igizwe n’imbabura 150 zibungabunga ibidukikije, ndetse n’imirasire y’izuba 30 ku baturage ba Nyabirasi bataragezwaho amashanyarazi.
Iki gikorwa cyahuriranye no gutera ibiti muri iyi Pariki ndetse abaturage bakangurirwa akamaro k’ishyamba, ko ritanga umwuka mwiza bahumeka.
Abahawe izi mbabura barahiye kutazongera guhirahira bajya gushakisha inkwi no kwangiza ishyamba rya Pariki ya Gishwati-Mukura.
Nsengiyumva Zacharie ati “Iyi mbabura igiye kuzajya imfasha gukoresha amakara make, hari nubwo nayaburaga nkajya gushaka inkwi muri pariki ariko ubu ishyamba rigiye gukura cyane ntabwo nzasubirayo.”
Nyiranizeyimana Rachel wo murenge we Kigeyo na we yungamo ati “Nkurikije ibyo batubwiye ngiye kujya nkoresha amakara make, ndetse biturinde no kohereza abana mu ishyamba gutashya.”
Cyiza Sadam Hussein umuyobozi w’ikigo cya TEDD Kigali ari na cyo cyatanze iyi nkunga yasobanuriye Abanya-Rutsiro ibyiza by’amashyiga bahawe mu kubungabunga ibiti n’ibyiza by’umwuka, uva muri pariki baturiye.
Ati “Izi mbabura muhawe zigabanya 70% by’amakara, murumva ko ayo makara ni ibiti muba mwatemye, ubwo wa mwuka mwiza mwahumekaga uba ugabanutse mugatangira guhumeka umwuka mubi uva mu binyabiziga n’indi abantu basohora mu buryo busanzwe itari myiza.”
Yakomeje abasobanurira ko izi mbabura zizabafasha no kwirinda indwara baterwaga no gutekesha inkwi, no kuba abanyeshuri batazatakaza umwanya bashakisha inkwi aho kwiga.
Karemera Abdul Rahaman umuyobozi w’uruhererekane nyongeragaciro rw’igiti mu rwego rw’igihugu, nyuma yo gusobanurira abaturage ba Rutsiro ko igiti ari ingenzi mu buzima, yaberetse uburyo Abanyaburayi baza gushaka umwuka mwiza muri Pariki ya Gishwati-Mukura.
Ati “Mujya mubona abazungu baza hano, bariya babika amafaranga umwaka wose igihe cyagera bakamanuka muri Africa cyane cyane mu Rwanda, kuko hari amashyamba meza kugira ngo babone umwuka mwiza bakemera bakamara amezi atatu bawuhumeka, bakazasubirayo bishimye.”
Karagire Norbert umuyobozi wungirije wa Parikiya Gishwati-Mukura ushinzwe guhuza abaturge n’ibikorwa bya Pariki yihanangirije abaturage bajyaga kwangiza ishyamba rya pariki, yizera ko batazasubirayo kubera imbabura bahawe.
Ati “Aya mashyiga aje nk’igisubizo ku bibazo iyi Pariki ifite aho bamwe muri aba bari hano, bajya gushaka amaramuko bashaka ibikomoka ku biti. Muri iyi minsi ibibazo dufite ni imishingiriro mu kunganira imyaka, kuba muhawe aya mashyiga ni umugisha wo guturira iyi pariki.”
Yashoje aburira abajya kwangiza Pariki bashakamo ibikomoka ku biti, imishingiriro no kubazamo inkoni.
Pariki ya Gishwati-Mukura yatangiye gusurwa na ba mukerugendo mu 2020. Ibonekamo amasumo y’imigezi, amoko menshi y’ibiti n’ibimera, inyamaswa z’amoko anyuranye ziganjemo inkende, impundu, inganji, ibyondi n’ibitera.


MUKWAYA Olivier / UMUSEKE.RW