Rutsiro: Umwana arakekwaho kwica nyina

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Mu karere ka Rutsiro :Umwana arakekwaho kwica nyina

Umusore w’imyaka 33 wo mu Karere ka Rutsiro   arakekwaho gukubita nyina, bimuviramo urupfu arangije aratoroka.

Uru rupfu rwamenyekanye, kuri uyu wa kabiri, tariki 29 Mata 2025 mu masaha ashyira saa mbili z’ijoro, bikavugwa ko byaturutse ku businzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, Ntihinyuka Janvier, yatangaje ko hari  gukorwa iperereza kuri urwo rupfu.

Ati “Twahawe amakuru n’Ikigo Nderabuzima cya Biruyi ko umugore wari ufite imyaka 38, yageze kuri iri vuriro ku wa 27 Mata 2025 yakomeretse mu mpanga aherekejwe n’umuhungu we, bombi bavuga ko yaguye yasinze, nyuma yoherezwa ku bitaro bya Murunda bukeye yitaba Imana.”

Twakurikiranye maze abaturage batubwira ko uyu mubyeyi yaba ataraguye nk’uko yabivuze ahubwo ko yaba yarakubiswe n’uyu muhungu we bakabigira ibanga.”

Akomeza avuga ko uyu muhungu we akimara kumenya amakuru ko nyina ashizemo umwuka, yahise atoroka ubu ari gushakishwa kugira ngo aryozwe ibyo akekwaho.

Umurambo wa nyakwigendera wari ukiri mu bitaro bya Murunda aho yari yaroherejwe kuvurirwa.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi