Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri igeze aho rukomeye

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma y’uko amakipe ane ya mbere mu cyiciro cya Kabiri ageze mu mikino ya kamarampaka, shampiyona y’izifuza kuzamuka yatangiye gucayuka igaragaza amakipe afite amahirwe yo kuzamuka.

Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda mu Bagabo, no mu cyiciro cya Kabiri bageze aho rukomeye. Kugeza magingo aya, shampiyona y’icyiciro cya Kabiri mu Bagabo, igeze ku munsi wa yo wa kane.

Gicumbi FC, iziyoboje inkoni y’icyuma nyuma yo gutsinda umukino umwe ikanganya itatu. Kugeza ubu ni yo ya mbere kuko ifite amanota atandatu. Iyi ikurikirwa na La Jeunesse FC na Étoile de l’Est FC zombi zifite amanota atanu mu gihe AS Muhanga, ifite amanota ane ikaba ari yo ya nyuma.

Uko imikino isigaye izakinwa:

Tariki ya 30 Mata 2025 (umunsi wa gatanu):

La Jeunesse FC izakira Gicumbi FC Saa Cyenda z’amanywa ku Mumena.

AS Muhanga izakira Étoile de l’Est FC Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade ya Muhanga.

Tariki ya 4 Gicurasi 2025 (umunsi wa gatandatu):

AS Muhanga izakira La Jeunesse FC Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade ya Muhanga.

Étoile de l’Est FC izakira Gicumbi FC Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade ya Ngoma.

Nyuma y’iyi mikino, hazabarwa amanota maze amakipe abiri ya mbere azaba yitwaye neza, ahite azamuka ariko azongere ahure hashakwa igomba kwegukana igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri. Mu mwaka ushize w’imikino, Rutsiro FC na Vision FC ni zo zazamutse biciye muri ubu buryo bwo gukina muri iyi shampiyona.

Gicumbi FC ihanzwe amaso mu zishobora kuzamuka
La Jeunesse FC na yo ngo ishobora kugaruka mu Cyiciro cya mbere

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi