Ikipe ya Junguni United Football Club ikina muri shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Zanzibar, yatangaje ko yirukanye abakinnyi barindwi kubera gutega (Betting) ku mikino baheruka gukina.
Ku wa 24 Mata 2025, ni bwo Ubuyobozi bwa Janguni United FC, bwasohoye Itangazo rikubiyemo ibi byemezo bikakaye.
Iri tangazo rivuga ko abakinnyi barindwi, bateze “Betting” ku mikino ya bo yakinnye na Malindi na New City kandi binyuranyije n’amategeko agenga amarushanwa ya shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Zanzibar.
Bakomeza bavuga ko mu ngingo ya 23 igika cya Kabiri n’icya Gatatu cya ryo, harimo ibihano biteganyirizwa abijandika mu makosa arimo no gukora “Betting.”
Aba bakinnyi birukanywe, ni: Iddi Said Korongo, Rashid Abdallah Njete, Bakar Athumani Jomba, Danford Mosses Kaswa, Abdallah Sebastian Ponera, Ramadhan Ally Omar na Salim Athumani Chubi.
Bakomeje basaba ko Ishyirahamwe rya Ruhago muri Zanzibar, bahana abakora ibihabanye n’amategeko agenga amarushanwa muri iri shyirahamwe.


UMUSEKE.RW