Béatrice Munyenyezi yitwaraga nk’uwiga Kaminuza

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Ubushinjacyaha bwavuze ko Béatrice Munyenyezi yitwaraga nk’uwiga Kaminuza

Mu miburanire ya Béatrice Munyenyezi ku rwego rw’ubujurire yavuze ko abatangabuhamya bamushinja batamuzi kuko bemeza ko yigaga Kaminuza nyamara yarigaga mu mashuri yisumbuye.

Ni mu iburanisha ryo kuri uyu wa 16 Mata 2025 ubushinjacyaha buvuga ku cyaha cy’ubufatanyacyaha bwo gusambanya ku gahato nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Béatrice Munyenyezi hari abakobwa bamusangaga kuri bariyeri, akabategeka kujya muri Kave ya hoteli Ihuriro maze interahamwe zikabasambanya ku gahato.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Iyo interahamwe zamaraga kwica abatutsi Munyenyezi Béatrice yazihembaga uko gusambanya abakobwa ku gahato.”

Urukiko rwabajije ubushinjacyaha niba Munyenyezi Béatrice yari umunyeshuri muri Kaminuza koko cyangwa yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye? Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Munyenyezi ntiyize muri Kaminuza cyakora yitwaraga nk’uwiga muri Kaminuza.

Uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ko ababonaga Béatrice Munyenyezi iyo baganiraga yababwiraga ko yiga Kaminuza.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Hakibazwa impamvu Béatrice Munyenyezi nawe yabeshyaga.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko umugabo wa Béatrice Munyenyezi ariwe Arsene Shalom Ntahobari yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda naho bari batuye hari hafi ya Kaminuza y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Béatrice Munyenyezi iwe habaga umukobwa biganye mu mashuri yisumbuye akaba yarigaga Kaminuza aho banagendanaga mu bihe bitandukanye.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Nta gitangaje ko hari abababonanaga barikumwe bakagira ngo barigana kuko bari mu kigero kimwe.”

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Béatrice Munyenyezi yari umukazana wa Minisitiri kandi yarafite imyaka 24.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Umukazana wa Minisitiri kuba yavuga ko yiga Kaminuza byahita byumvikana kandi n’imyaka yari afite yarabimwemereraga.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko buri gukora iperereza niba Béatrice Munyenyezi yarize mu ishuri rya CEFOTEC mu mashuri yisumbuye.

Uhagarariye ubushinjacyaha yabishingiraga ko batse umuyobozi w’ishuri rya CEFOTEC urutonde rw’abanyeshuri   rwabize muri CEFOTEC Béatrice Munyenyezi ntazemo.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Turacyakora iperereza kuri ibyo

Me Bruce Bikotwa umwe mu banyamategeko babiri bunganira Béatrice Munyenyezi yahise amanika akaboko yaka ijambo.

Me Bruce Bikotwa ati“Turasaba urukiko ko bacecekesha ubushinjacyaha kuko bari kuvuga ibintu twe tutavuzeho kuko ibyo ubushinjacyaha bukoze turabibonamo akavuyo binagendanye n’umurongo urukiko rwatanze.”

Urukiko narwo rwavuze ko ibyo ubushinjacyaha bukoze bari kuzana ibishya uruhande rwa Béatrice Munyenyezi rwajuriye rutavuzeho.

Ubushinjacyaha nabwo bwavuze ko Me Bikotwa ibyo avuga ko hajemo ibishya mu byo bavuze harimo ishingiro gusa iyo umuntu asobanura ashobora gushiduka azanye ibirenze kubyo yavugaga.

Munyenyezi Béatrice uregwa ibyaha bya jenoside uburana abihakana avuga ko azira umuryango yashatsemo.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ibyo atari ibyo kuko umushinjacyaha mukuru ku rutonde rwasohotse rwabakurikiranyweho ibyaha bya jenoside Sebukwe wa Béatrice Munyenyezi ariwe Maurice Ntahobari ndetse na baramukazi be (ba Béatrice Munyenyezi) bataregwa icyaha cya Jenoside.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Ni gute wazira umuryango washatsemo kandi umukuru w’umuryango ntacyo abazwa?”

Béatrice Munyenyezi wari umukaza wa Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’umuryango kuri Leta y’abatabazi akaba umugore wa Arsene Shalom Ntahobari, ari kuburana ubujurire ku gihano yakatiwe cy’igifungo cya burundu n’urukiko rwisumbuye rwa Huye, ari nyirabukwe ndetse n’umugabo we bose bakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu bazira ibyaha bifitanye isano na Jenoside aho bafungiye mu gihugu cya Tanzania.

Niba nta gihindutse uru rubanza ruzakomeza taliki ya 14/05/2025

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi