Ubwatsi (Frw) bwatumye Rayon Sports yemera gusubira i Huye

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Kimwe mu byatumye Rayon Sports yemera gusubiramo umukino ubanza wa 1/2 w’Igikombe cy’Amahoro, harimo ko yasubijwe ibyo yari yawutakajeho.

Mu Cyumweru gishize, ni bwo umukino wahuzaga Mukura VS na Rayon Sports mu Gikombe cy’Amahoro, wasubitswe kubera ibura ry’urumuri ruhagije muri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Gikundiro yahise yandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, igaragaza ko ikwiye Ubutabera ikipe ya Mukura igaterwa mpaga.

Mu guca uru rubanza, Ferwafa, yahisemo kuvuga ko umukino ugomba gusubirwamo uhereye ku munota wa 27 umukino wari wahagarariweho.

Ubuyobozi bw’iyi kipe yo munota Nzove, bwabanje kuvuga ko ikipe ititeguye gusubiramo uyu mukino mu gihe hatatewe mpaga.

Gusa nyuma yo kwicara bagasesengura byinshi, Rayon Sports yemeye gusubiramo uyu mukino ndetse itangaza ibintu bine byatumye yisubira.

Kimwe mu byo UMUSEKE wamenye kiyongera ku bindi byatumye Gikundiro yisubira ku cyemezo yari yafashe, ni uko Ferwafa yayisubije amafaranga yose yakoresheje mu gutegura umukino wa mbere.

Ibindi bintu bine biri mu Itangazo iyi kipe yageneye abanyamakuru, harimo:

1. GUHARANIRA AMAHORO.

Bati: Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubahiriza intego nyamukuru y’Igikombe cy’Amahoro. Bati: Kwimakaza Amahoro binyuze mu mupira w’Amaguru, ni yo ntego y’Umuryango wa Rayon Sports kandi tuzakomeza kuyiharanira.

2. GUHARANIRA UBUTABERA N’UBUNYAMWUGA.

Bati: N’ubwo amategeko atubahirijwe, dufite icyizere ko amakosa yakozwe atazasubirwamo hagamijwe gusigasira icyizere cy’abakunzi b’umupira w’amaguru n’Iterambere rya Siporo. Bati: Abanyamategeko bacu bazakomeza gutanga ibitekerezo n’isesengura mu nyungu rusange z’uyu mukino.

3. FERWAFA NTIKWIYE KWICA AMATEGEKO NKANA.

Bati: Tuributsa ko ari inshingano za Ferwafa kurengera amategeko no kuyubahiriza aho kuyica nkana. Bati: Umuryango uyobora umupira ugomba kuba icyitegererezo mu kubahiriza amategeko yashyizweho n’abanyamuryango bawo. Bakomeza bagira bati: Turasaba abanyamuryango ba Ferwafa gusigasira amategeko mu gihe yirengagijwe ku bushake.

4. FERWAFA IGOMBA KUZUZA INSHINGANO ZAYO NKUKO AMATEGEKO ABITEGANYA.

Gikundiro yakomeje ivuga ko Ishyirahamwe rireberera umupira w’amaguru mu Rwanda, rigomba kutagira umunyamuryango rirutisha undi.

Bati: Dushingiye ku ngingo ya 38.5 y’amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, igira iti: “Les frais de séjour additionnels des deux équipes et des officiels de match, relatifs à l’hébergement et le transport dans la ville du match seront à la charge de la FERWAFA”;

Turasaba FERWAFA ko yubahiriza iyi ngingo ndetse ikagaragaza umurongo uhamye ku ishyirwa mu bikorwa ry’izi nshingano mbere y’uko dusubiramo umukino.

Itangazo Rayon Sports yageneye Abanyamakuru
Rayon Sports yemeye guca bugufi
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeye guca bugufi

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Ibitekerezo 5
  • Ubucyene Buragatsindwa Nuko no muri CAF gutanga ikirego ni 12.000 $ ntayo babona nayo kwishura UMutoza barayabuze . Abanyamakuru ba SK Karenzi kazungu banashuka ngo mutange ikirego ???? Ntaho mwaca NTA cash

  • Ubunyamwuga bucye mu banyamakuru kweri ngo Ubwatsi (Frw) bwatumye Rayon Sports yemera gusubira i Huye?

    Ibi ni inshingano za FERWAFA, ntabwo ari impuhwe babafiriye kuko biri ku mategeko. No special

  • Rayon ihora yiriza yamara thadeo areba kure ababwira ngo murare I HUYE Mukura yishure bucye mukina.murabyanga none nicyo cyemezo cya nyuma gifashwe.Mukura NTA ruhare rwo kuzimya amatara yagize NTA ni nyungu kuko mwagiye HUYE mufite umwitozo 1 nubundi mwari gutsindwa murishinga radio za youtub za sport zitagira amategeko. Ni mureke akavuyo forfait ntizikibaho murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *