UEFA Champions League: PSG yatsindiye Arsenal mu Bwongereza

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Mu mukino ubanza wa 1/2 mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo i Burayi, UEFA Champions League, ikipe ya Paris Saint-Germain yatsinze Arsenal igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Emirates Stadium mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri.

Uyu mukino wahuzaga amakipe yombi afitanye ubufatanye n’u Rwanda aho yamamaza ubukerarugendo bwarwo binyuze muri Visit Rwanda.

Abarashi bakinnyi babura Umunya-Ghana ukina hagati mu kibuga, Thomas Partey, kubera amakarita abiri y’umuhondo, ndetse bituma batsindwa igitego hakiri kare, ku munota wa kane, cyatsinzwe na Ousmane Dembélé ku ishoti yatereye ku murongo w’urubuga rw’amahina nyuma y’umupira yari ahawe na Khvicha Kvaratskhelia.

PSG yabaye nziza mu minota 45 y’igice cya Mbere, yashoboraga  guhabwa penaliti ku ikosa Jurrien Timber yakoreye kuri Khvicha Kvaratskhelia ku munota wa 16, ariko umusifuzi agaragaza ko umukino ukomeza.

Ku munota wa 30, Désiré Doué wagoye abasore ba Arteta, yagerageje uburyo bw’ishoti rikomeye, umupira ukurwamo na David Raya mbere y’uko PSG iwusubizamo, umusifuzi wo ku ruhande akagaragaza ko habayeho kurarira.

Arsenal yasatiriye cyane mu minota isoza igice cya mbere, yahushije uburyo bwiza ku mupira watewe mu izamu na Gabriel Martinelli, ukurwamo na Gianluigi Donnarumma wahise atabarwa na bagenzi be.

Nyuma y’iminota ibiri ibanza mu gice cya kabiri, Arsenal yibwiraga ko yishyuye PSG ku gitego cyinjijwe na Mikel Merino n’umutwe, ariko ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire [VAR] rigaragaza ko habayeho kurarira.

Arsenal yabonye ubundi buryo bwiza ku mupira winjiranywe na Leandro Trossard, ateye ishoti ryo hasi rikorwaho gato na Donnarumma, umupira ujya muri koruneri.

PSG yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri ku mupira winjiranywe na Bradley Barcola ku munota wa 83, umupira ujya ku ruhande gato. Nyuma y’umunota umwe, na Gonçalo Ramos yabonye ubundi buryo atera ishoti ryasubijwe inyuma n’umutambiko w’izamu.

Iminota 90 n’indi itanu y’inyongera, yose yarangiye nta kipe yongeye kureba mu izamu. Umukino wo kwishyura uzabera i Paris ku wa 7 Gicurasi 2025.

Undi mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League uteganyijwe ku wa Gatatu saa Tatu z’ijoro aho uzahuza FC Barcelone na Inter Milan.

Ku munota wa Kane gusa, Ousmane Dembélé yari afunguye amazamu
Yahise acecekesha abamushidikanyaho
Arsène Wenger watoje Arsenal, yari yaje kuyishyigikira
Igitego cya Merino cyanzwe bavuga habayeho kurarira
Donnarumma yabaye intwari ya PSG muri uyu mukino
Mikel Merino yatsinze igitego kirangwa
Dembelé ni umwe mu bafashije PSG muri uyu mukino

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi