Uko Mukarurangwa yigobotoye Malaria

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Mukarurangwa akangurira abantu kurara mu nzitiramubu

Mukarurangwa Marie Rose utuye umurenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara, aratangaza ko nyuma y’igihe malaria yarafashe indaro mu rugo rwe ubu hashize imyaka ibiri ihacitse kubera kurara mu nzitiramubu.

Uyu murenge wa Mukindo Mukarurangwa atuyemo uri mu mirenge y’aka karere yakunze kubamo malaria cyane bitewe no kuba uturiye igishanga cy’Akanyaru kizwiho kuba indiri y’imibu harimo itera malaria.

Uyu mubyeyi w’abana batanu avuga ko malaria yari yaribasiye urugo rwe ku buryo iyo hashiraga igihe kinini ntawe uyirwaye iwe, cyabaga kitarenga Ukwezi kumwe.

Avuga kandi ko kubera guhora kwa muganga kubera ubwo burwayi umuryango we wari warakennye cyane.

Ati “Malaria yari yarateye agatebe iwanjye, ngahora kwa muganga nivuza cyangwa mvuza abana. Byaratudindije kuko nta mwanya wo gushaka imibereho nagiraga ”

Mukarurangwa avuga ko icyatumye malariya itinda gucika iwe harimo n’ubujiji kuko yigishijwe kurara mu nzitiramubu akabyima amatwi ngo “Yamucuraga umwuka!”

Yaje kuva ku izima yumva inyigisho mu nama zitandukanye, atangira kuryama neza mu nzitiramubu bari barahawe ndetse atangira no kujya yita ku gutema ibihuru hafi y’urugo rwe maze indwara itangira kugabanuka none ubu ngo ntihaheruka.

Ati “Ubu malaria iwacu ni amateka, ariko ntitwayibagirwa kuko yari yaraturembeje, ubu tumaze imyaka ibiri ntawe uyirwaye, twabonye agahenge turi kwiyubaka kuko twari twarakennye pe”.

Ku bw’iyi ndwara ikunze kugaragara muri aka karere, ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buhora bwibutsa abaturage kwitabira uburyo bwose bwo kurwanya malaria.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dusabe Denise, nawe yemeza ko mu mirenge iherereye ku ruhande rw’uruzi rw’Akanyaru ahari ibishanga, haba indiri y’imibu itera iyi ndwara ya Maralia.

Ati “Niyo mpamvu tubasaba guhora bita ku bihuru bibegereye, bakamenya kurara mu nzitiramubu kandi bakivuza hakiri kare.”

Mu ngamba zafashwe zo kurwanya Malaria mu karere ka Gisagara, harimo n’ubugenzuzi buturanguranye mu ngo, harebwa ikoreshwa ry’inzitiramibu.

Hakoreshwa za ‘Drones’ zifashishwa mu kuzana imiti iba ikenewe, cyane cyane ivura Malariya y’igikatu kugira ngo abarembye cyane bahabwe ubuvuzi bwihuse.

Bashyize imbaraga kandi mu bajyanama b’ubuzima aho 54% y’abarwaye Malariya bavurwa na bo mu midugudu.

Akarere ka Gisagara, umwaka ushize guhera muri Gashyantare kugeza mu Ukwakira 2024, Abarenga 33,000 barwaye Malariya, mu gihe kuva muri Gashyantare 2025 abarenga ibihumbi bitandatu (6,000) barwaye iyi ndwara.

Mukarurangwa akangurira abantu kurara mu nzitiramubu
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dusabe Denise
“Drones” zirifashishwa mu kugemura imitima ya Malaria
Muri Gisagara, abaturage bahabwa inzitiramibu n’inyigisho zo guhangana na Malaria

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Gisagara

 

Yisangize abandi