Uwabera Claire wareze abana barimo umukinnyi wigeze gukinira ikipe y’Igihugu, Amavubi, Mubumbyi Bernabé, yitabye Imana azize uburwayi.
Inkuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi w’imyaka 83, yamenyekanye ku wa 6 Mata 2025. Yapfiriye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faysal nyuma y’igihe arwaye.
Uwabera Claire uvukana na Papa wa Mubumbyi Bernabé ndetse n’umutoza, Mubumbyi Adolphe, ni we wasigaranye inshingano zo kubarera ubwo papa wa bo yari yitabye Imana.
Gahunda yo kumushyingura, iteganyijwe ku wa 12 Mata 2025 mu irimbi rya Rusororo kuva Saa Kumi kugeza Saa Kumi n’imwe n’igice z’amanywa nyuma y’uko ku wa 11 Mata hazaba habaye ijoro rigaruka ku mateka ye.
Ikiriyo gikomeje kubera mu rugo rwe ruherereye Kimironko ahazwi nko kwa Mushimire hafi y’amashuri abanza ya Kimironko I.



UMUSEKE.RW