UPDATED: Umuforomo mu Kigo Nderabuzima cya Gitega giherereye mu Murenge wa Kibangu akurikiranyweho kwiba imiti y’abarwayi n’ibikoresho bipima Malaria na Virus itera SIDA.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gitega, Uwintore Jean Bosco yabwiye UMUSEKE ko uyu Muforomo wafashwe akekwaho kwiba imiti y’abarwayi ashinzwe kubika “bari basanzwe bamukekaho ubujura ariko bakabura ibimenyetso.”
Uwintore avuga ko uriya muforomo yitwikiraga ijoro abakozi benshi b’Ikigo Nderabuzima batashye akinjira mu bubiko bw’imiti agapakira imiti n’ibindi bikoresho byo kwa Muganga, akabyoherereza umuntu utuye mu Mujyi wa Muhanga.
Ati: ”Twagiye tubura imiti y’abarwayi mu bihe bitandukanye, ubu nibwo twamenye ko ushinzwe ububiko bwayo ari we wayibaga.”
Uwintore avuga ko uyu Muforomo yaje mu Kigo mu ijoro abeshya Umuzamu ko hari akantu yibagiriwe mu bubiko bw’imiti agiye gufata aramukungirira nyuma nibwo yasohotse ahetse igikapu.
Gusa uwo muzamu ntabwo yigeze amenya ibyo uwo Muforomo atwaye ko ari imiti.
Ati: ”Makuza yageze mu Santeri ya Gitega ahamagara uwo bakorana muri ubwo bujura na we amwoherereza umushoferi kuko yamubwiye ko afite umuzigo urimo imali ashaka kumuha.”
Avuga ko hari bamwe mu baforomo basanzwe bamukekaho ubujura bw’imiti.
Uwintore avuga ko akimara kumenya ko hari umushoferi uriya muforomo yahaye imiti ngo ayishyikirize “uwo mufatanyacyaha we”, ngo mu bubiko yagiyeyo asanga hari icyuho cy’imiti kigaragaza.
Uwintore avuga ko yahise afata moto y’akazi yihutira kujya i Muhanga avugana n’abagenzi uwo mushoferi yari atwaye bamurangira aho aparitse.
Ati: ”Nageze aho imodoka iri nsanga nta mushoferi uyirimo ndungurutse mbona harimo ikarito irimo iyo miti.”
Avuga ko mu kanya gatoya Shoferi yaje afungura imodoka ashoreranye n’uwagombaga kwakira imiti ashaka kuyiha uwo muntu ahita afatwa.
Ati: ”Yashatse kwiruka ndamufata turagundagurana kugeza mufashe mushyikiriza inzego.”
Uwintore avuga ko nyuma yo gufata uyu wari utwaye imiti yahaye Polisi n’Abakozi ba RIB amakuru y’uwo bafatanya bahita bajya kumufata.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yemereye UMUSEKE ko bafashe abo bagabo bombì bakekwaho kwiba icyuma gipima indwara, ndetse n’imiti y’ubwoko bubiri.
Ati: ”Abo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.”
UMUSEKE ufite urutonde rw’imiti ndetse n’umubare w’ibikoresho byose bakekwaho kwiba.



MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.