Umuryango wa ‘Roots Investment Group’ wasuye Urwibutso rwa Kigali – AMAFOTO

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Mu rwego rwo gukomeza kwifatanya n’Abanyarwanda n’Isi muri rusange Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abakozi b’uruganda rwa ‘Roots Investment Group’, basuye Urwibutso rwa Gisozi ruherereye mu Mujyi wa Kigali rushyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 15 Mata 2025, kitabirwa n’abakozi bose b’uru ruganda ndetse n’abayobozi ba rwo.

Nyuma yo gusura ibice by’Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi no kuganirizwa amateka, Umuyobozi Mukuru wa ‘Roots Investment Group’, Uwamahoro Flora de la Paix, yavuze ko uko umuntu yaba ameze kose amateka nk’aya atabura uko amugiraho ingaruka mbi nk’uko byabaye ku Banyarwanda.

Ati ”Turi hano mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi, duhuze imbaraga no gukomera biri mu Banyarwanda ubu. u Rwanda ruri kuba intangarugero ku mahanga ku bijyanye n’Ubumwe n’Ubwiyunge. Natwe tumaze igihe gito dukora ni byiza ko dushyira imbere ubumwe cyane duhangana n’abagifite ingengabiterezo ya Jenoside.”

Nyuma yo gusura uru rwibutso no gusobanurirwa amateka yaranze Abatutsi bahashyinguye bishwe muri Jenoside, aba bakozi banasuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ndetse bahava biyemeje kurushaho gusigasira Ubumwe n’Ubwiyunge.

Iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, itangira tariki ya 7 Mata ikarangira ku wa 4 Nyakanga buri mwaka.

Bakimara gusura uru rwibutso, basinye ahabugenewe
Basuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Gisozi ruherereye ku Gisozi
Baganirijwe ku mateka y’aha hashyinguye Abatutsi bishwe muri Jenoside
Ni igikorwa cyarimo abakozi bose ba ‘Roots Investment Group’
Amazina ya bamwe mu byamamare, yari muri iki gikorwa
Bahise banasura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Uretse abakozi ba ‘Roots Investment Group’, harimo na bamwe mu byamamare
Bashyize indabo ahashyinguye Abatutsi ibihumbi 250 ndetse barabunamira

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi