Umuyobozi ukomeye mu Karere aravugwaho kurya amafaranga ya AS Muhanga

Abakunzi b’ikipe ya AS Muhanga barashyira mu majwi Mugabo Gilbert, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Muhanga, kurya arenga miliyoni 78 z’u Rwanda z’iyi kipe y’Akarere.

Abavuganye na UMUSEKE, ariko batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko izo miliyoni zirenga 78 Frw zabuze mu bihe bitandukanye.

Aba bafana b’inkoramutima ba AS Muhanga bagaragaza ko ku ikubitiro hari miliyoni 74 Frw, Visi Meya Mugabo, atabashije kugaragaza aho zarengeye.

Bavuga ko mu bihe bitandukanye hari n’andi arenga miliyoni Enye Frw abakunzi b’iyi kipe bohereje kuri Mobile Money y’uyu muyobozi.

Basobanura ko ayo yohererezwaga kuri MOMO yakoreshejwe mu nyungu ze bwite, abo bashinzwe kuyoborana batabizi.

Umwe muri bo yagize ati: “Ibi tuvuga biri no muri raporo ubuyobozi bufite, kuko nta banga ririmo.”

Bavuga ko ayo mafaranga yanyuzwaga kuri MOMO ya Mugabo, yayabikuzaga, andi akayohereza ku mugore utazwi na Komite ya AS Muhanga.

Umwe bakora muri Komite ya AS Muhanga, yabwiye UMUSEKE ko mbere y’ubugenzuzi batari bazi ko hari amafaranga y’ikipe yohererezwa kuri Mobile Money ya Visi Meya Mugabo.

Ati: “Amafaranga yanyuzwaga kuri telefoni ye, twayamenye dutinze.”

Mugabo Gilbert, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Muhanga, yavuze ko ibimuvugwaho ari ibinyoma.

Mu butumwa yanyujije kuri telefoni, yagize ati: “Mwiriwe neza, ibi bivugwa ntabwo ari byo. Urakoze.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Gilbert, yavuze ko Inama Njyanama yasabye ko hakorwa igenzura ryimbitse ku mafaranga yose Akarere kahaye ikipe, ndetse n’ayatanzwe n’abafana n’abakunzi bayo.

Ati:“Dutegereje raporo ko itugeraho, kuko gukorwa byo yarakozwe, ariko ntabwo turayibona kugeza uyu munsi.”

Abafana ba AS Muhanga basaba ko hakwiriye gufatwa ingamba kugira ngo amafaranga ahabwa iyi kipe adakomeza gutikirira mu mifuka y’abayireberera.

 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE i Muhanga.