Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 y’agateganyo,umwarimu uregwa gusambanya umunyeshuri.
Urukiko rushingiye ko mwarimu Nsekanabo yanditse inyandiko yemera ko yasambanyije uriya munyeshuri akanamutera inda nubwo we avuga ko yabyanditse kubera igitutu n’iterabwoba yashyizweho ariko nta bimenyetso abigaragariza bityo hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha aregwa.
Ubushinjacyaha burega mwarimu Nsekanabo wigishaga ku ishuri ryitwa Ruyenzi riri mu Murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza.
Ubushinjacyaha buvuga ko uriya munyeshuri yagiye kwiyogoshesha maze mwarimu Nsekanabo aramukurikira bageze ku ishuri yigagaho Mwarimu amujyana ku ishuri aramusambanya aza no kumutera inda.
Ubushinjacyaha buvuga ko uko iminsi yashiraga uriya munyeshuri w’imyaka 16 yumvaga atameze neza iwabo bamujyana Kwa muganga basanga aratwite bamubajije uwamuteye inda ababwira ko ari mwarimu Nsekanabo.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu uregwa yemeye ko yamuteye inda ndetse yiyemeza kumufasha ibibazo yari guhura nabyo, anabinyuza mu nyandiko maze arasinya.
Ubushinjacyaha buvuga ko nyuma umunyeshuri yiyemeje kwitandukanya n’ababyeyi be aza kwandikira ubuyobozi bw’ishuri abusaba ko yarenganurwa.
Ubushinjacyaha bwasabaga ko mwarimu Nsekanabo yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.
Mwarimu yiregura, yavuze ko icyaha aregwa cyo gusambanya umunyeshuri atagikoze.
Mwarimu yavuze ko inyandiko yiyandikiye yemera ko yateye inda uriya munyeshuri ndetse azamufasha ariko bigacecekwa yavuze ko ubusanzwe nyina w’uriya munyeshuri yari umupagasi we amukorera ibiraka nko guhinga, kubagara imyaka n’ibindi.
Akavuga ko nyina yamuhamagaye amusaba ko yaza iwe, maze se w’umwana asohokana umuhoro, awumufatiraho, amutera ubwoba amusaba kwemera ndetse ngo anandike ko yamusambanyirije umwana bityo natabikora amwica, nawe abyemera agira ngo yigobotore.
Urukiko rwabajije mwarimu ikigaragaza ibyo avuga maze mwarimu avuga ko ibyabaye byari bipanzwe igihe kuko iwabo w’uriya munyeshuri bari bamufitiye ishyari kuko yariho atera imbere.
Mwarimu avuga ko akimara guterwa ubwoba yahamagaye nimero y’umukuru w’umudugudu aramubura bucya yitegura kujya gutanga ikirego kuri RIB abanza kujya ku kazi arigisha aho yiteguraga kujya kwaka uruhushya rwo kujyayo aza gufatwa ataragenda gutanga ikirego.
Me Aime Niyomusabye Emmanuel wunganiye mwarimu Nsekanabo mu mategeko yavuze ko umunyeshuri yavuze ko mwarimu yamujyanye mu ishuri aramufungirana maze umunyeshuri arasakuza ariko mwarimu Nsekanabo aranga aramusambanya,umwana asohoka arira.
Avuga ko iryo shuri rifite abazamu bagombaga gutabara cyangwa bamubona bakamubaza ibimubayeho, kuri Me Aime akavuga ko umukiriya we arengana.
Me Aime kandi yasabaga ko umukiriya we yarekurwa agakurikiranwa adafunzwe.
Ubushinjacyaha bwongeye guhabwa ijambo, bwavuze ko iriya nyandiko yanditswe na mwarimu Nsekanabo nta gitutu yashyizweho kuko niba yarabuze numero z’umukuru w’umudugudu atabuze nimero za Polisi cyangwa RIB bivuze ko ibyo avuga nta bimenyetso abifitiye.
Urukiko rushingiye ku inyandiko uriya mwarimu yiyandikiye yemera ko yasambanyije uriya munyeshuri akanamutera inda rusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, urukiko rwanzuye ko uyu mwarimu yakurikiranwa afunzwe mu gihe cy’iminsi 30.
Hari umwe mu banyamategeko yabwiye UMUSEKE ko nta kindi cyarokora uyu mwarimu uretse ibizamini bya DNA bityo yategereza iriya nda y’uriya munyeshuri ifite amezi ane yavuka kugira ngo bazapime uriya mwana n’uriya mwarimu.
Mwarimu Nsekanabo afungiye mu igororero rya Huye yigishaga mu mashuri abanza naho umunyeshuri yiga mu mashuri yisumbuye kuri kiriya kigo.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza