Rusizi: Abakirisito b’itorero rya ADEPR paroisse Mashesha basabwe kugendera kure abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu minsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abakirisito ba ADEPR Rubona bibutse bagenzi babo, hanibukwa muri rusange abari Abakirisito b’itorero rya ADEPR Paroisse Mashesha bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gicurasi 2025, mu mudugudu wa Rubona akari ka Gatare, umurenge wa Nkungu, cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku cyicaro cy’itorero rya Rubona muri iyi paruwasi ya Mashesha rugera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mibirizi, bunamira Abatutsi baruruhukiyemo.
Mukamusoni Laurence, umwe mu barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Robona, mu buhamya yatanze, yagarutse ku mateka ashaririye n’inzira y’urupfu Abatutsi bishwe n’abarokotse bo muri uyu murenge banyuzemo.
Ati “Twaje hano ku rusengero tuhasanga abantu benshi bahahungiye, twinjiye mu rusengero igitero kiraza ndebye mu idirishya umugabo azana icumu agiye kurintera Imana irankingira ntiryamfata, icyo gihe umushumba wacu yaturwanyeho yatubwiraga ko nta ntwaro iruta amesengesho aracyariho na we Imana imuhe umugisha.”
Mutesa Jean Bosco uhagarariye IBUKA mu murenge wa Nkungu yagaragaje bimwe mu byifuzo by’abarokotse Jenoside bo muri uyu murenge bikemuwe byatuma imibereho yabo ikomeza kuba myiza.
Ati “Icyifuzo cy’abarokotse barasaba muzabakorere Monima (urwibutso) bajye basoma amazina y’abantu baguye hano, buri wese uzajya atambuka ajye ayabona n’uwijanditse muri icyo gikorwa nasoma iryo zina azarebe uko asaba Imana imbabazi.”
Pasitori Basubizuseka Jean Bosco, wahagarariye itorero ururembo rwa Gihundwe, afatanyije n’umushumba w’itorero paroisse ya Mashesha, yasabye abakirisito kugendera kure abafite ingebitekerezo n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, anabasaba kwigisha abana babo amateka atagoretse bahamya ko ari abakirisito.
Ati “Hari abahembera ingabitekerezo ya Jenoside n’abayipfobya twe nk’abakirisito tubagendere kure tubime amatwi, tugendere ku ijambo ry’Imana twigishe abana bacu amateka atagoretse, twibuke ko turi abakirisito ko tuzahora turi bo.”
Ubuyobozi bw’akarere bwahagarariwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkungu, bwana Habimana Emmanuel, yahamirije abarokotse Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994, ko umutekano wabo urinzwe, asaba abaturage muri rusange kutarangamira ibivugwa mu bitangazamakuru bisebya u Rwanda bikomeje inzira yo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Ntacyo muzaba murarinzwe, mu byifuzo IBUKA yagaragaje abacitse ku icumu batishoboye bakeneye inkunga, nk’ubuyobozi tuzakomeza kubafasha uko ubushobozi buzagenda buboneka. Turakangurira abaturage kutarangamira ibivugwa mu bitangazamakuru bisebya u Rwanda.”
Muri ADEPER Paruwase ya Mashesha Abakirisito basaga 55 bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. I Rubona Abakirisito 12 biciwe ku rusengero naho 11 biciwe ku nkengero z’urusengero.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Mibirizi Ruruhukiyemo imibiri y’abatutsi 14.293 bishwe muri Jenoside mu 1994.



MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI