Abikorera ba Bugesera barashima Inkotanyi zazahuye u Rwanda

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Abikorera bo mu karere ka Bugesera basobanuriwe uko urugamba rwo kubohora igihugu rwagenze

Abikorera bo mu Murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera basuye Akarere ka Gicumbi  ubusanzwe gafatwa nk’irembo ryo gutangiza urugamba rwo guhagarika Jenoside, bavuga ko biyemeje kugira uruhare rwo kudasubiza igihugu mu icuraburindi.

Babigarutseho kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025 nyuma yo gusura amateka atandukanye y’urugamba rwo kubohora igihugu haba muri Gicumbi rwatangiriye, no ku Nteko Ishinga amategeko rwasorejwe.

Ntambara Innocent ukora ubucuruzi butandukanye muri Bugesera, ashima cyane uruhare rw’inkotanyi mu kugarura ubukungu bw’igihugu .

Uyu akomeza ashimangira ko biteguye gusigasira ibyagezweho, no kurushaho kugiteza imbere.

Nubwo baturutse mu Murenge wa Mayange muri Bugesera, bavuga ko urugendo rwabo rwari rugamije kumenya neza amateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu n’uruhare rw’abikorera mu kuruhagarika.

Basuye ahari Umurindi w’intwari hatangirijwe urugamba rwo guhagarika Jenoside, no ku ngoro ndangamateka hari hoherejwe ingabo 600 za RPA zari zigiye mu mishyikirano igamije kugarura amahoro ariko bikagerwaho bisabye urugamba.

Mwungeri Jean Marie Vianney uhagarariye abikorera mu Murenge wa Mayange, avuga ko Icyo urugendo rwabo rwari rugamije, ari ukumenya amwe mu mateka y’uko inkotanyi zakoraga uko zishoboye ngo zibashe guhagarika ubwicanyi.

Ati “Turashaka kumenya neza ibyaranze u Rwanda ndetse tukabisangiza n’abatabizi. Ikigamijwe ni ukumenya amateka y’uburyo Jenoside yateguwe kugeza igezweho no kureba ingamba zafatwa ngo dusigasire ibimaze kugerwaho no kurushaho guteza imbere igihugu. “

Mbabazi Lucie nawe uri mu bikorera mu Murenge wa Mayange, avuga ko gusura ahari amateka y’Igihugu byari bikenewe cyane kandi ko buri wese yahagera, bikamufasha kumenya uko hari abitanze ngo bakibohore.

Ati “Njye nahakuye isomo rikomeye ry’ukuntu habayeho ubwitange bamwe mu nkotanyi bakiyemeza gutangiza urugamba kandi ari umubare mbarwa warwanaga n’igihugu cyose.”

 Akomeza agira ati “ Turashima ubutwari bwabaranze kugeza ubwo bamwe bahasiga ubuzima, turashima umukuru w’igihugu wayoboye urugamba nyuma yo kuva aho yari ari, ariko akiyemeza kuvayo ngo afatanye n’abana b’igihugu bakiyemeza kujya mu mashyamba ngo barokore igihugu n’abari bagituyemo.”

Bavuga ko gusura amateka basanzwe babikora aho ubushize bari basuye ahitwa Umutara naho hari amateka akomeye mu gutangiza urugamba.

Banasuye ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside iri ku Nteko Ishingamategeko ahahoze hitwa CND

 NGIRABATWARE EVENCE

UMUSEKE/GICUMBI

Yisangize abandi