Umunya-Maroc, Adil Erradi Mohamed, yasabye ko yaba umusimbura wa Darko Nović watandukanye n’ikipe y’Ingabo.
Ku wa Kabiri tariki ya 13 Gicurasi 2025, ni bwo Ubuyobozi bwa APR FC, bwatangaje ko biciye mu bwumvikane bw’impande zombi, uwari umutoza mukuru wa yo n’abungiriza be, bamaze gutandukana.
Darko Nović wari wungirijwe na Dragan Silac, Culum Dragan, Marmouche Mehd, bose ntibakiri abatoza b’iyi kipe biciye mu bwumvikane bw’impande zombi.
Amakuru UMUSEKE wakuye hafi y’uwaganiriye na Adil, ni uko Adil Erradi wahoze muri APR FC, yasabye kuyigarukamo n’ubwo we ateruye ngo abyemeze.
Uwaganiriye na we yamubajije ati “Urumva wagaruka muri APR FC? Ese ni wowe wabisabye?”
Adil ati “Yego nagaruka nkakora bampaye akazi.”
Ku bijyanye no kuba yarabisabye, yasubije ati “Ibyo reka tubirenge.”
Uyu Munya-Maroc, ntiyahakanye ko atabisabye ariko ntiyanabyemeje. Yakomeje avuga ko yanamaze kubona ibyangombwa bya CAF byo gutoza amarushanwa ya yo.
Erradi Mohammed yatandukanye na APR FC ayisigiye ibikombe bibiri bya shampiyona, harimo kimwe yegukanye adatsinzwe.

UMUSEKE.RW
Katurebeko Bamugarura .
Ntibyoroshye .
Nagende nawe nuwo kuza kutwubakiraho izina kuva yava muri APR hari ahahandi wari wamwumva? Usibye mu manza muri FIFA gusa,apr yamwubakiye izina najyane iryo, cyakora cyo simfata imyanzuro muri APR ariko yibeshye ikamugarura njyewe ntago nagendana nayo. Dukeneye umutoza ufite ibigwi bizwi, kuburyo n’abakinnyi bamutinya, naho se urazana umutoza urushwa profile n’abakinnyi azababwira iki se? Hakwiye impinduka zifatika apana finifini.