NYANZA: Ubuyobozi bw’umuryango IBUKA mu karere ka Nyanza burasaba ko umushinga wo kubaka urwibutso ahitwa ku Ibambiro, ahiciwe urw’agashinyaguro abagore n’abana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wihutishwa.
Ibi byasabwe tariki ya 3 Gicurasi 2025, mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 31 abagore n’abana biciwe ahitwa ku Ibambiro i Kibilizi, mu karere ka Nyanza.
Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyanza, Niyitegeka Jean Baptiste, yavuze ko ku Ibambiro bibukira ku nshuro ya 31, hari amateka yihariye ari yo mpamvu hakwiriye kwihutishwa umushinga wo kuhubaka urwibutso.
Yavuze ko abahakomoka n’inshuti zabo, bafatanyije n’ubuyobozi bw’igihugu, bafite umushinga mugari wo kuhubaka urwibutso ruzabungabunga amateka, ruhe n’agaciro abahiciwe, ariko by’umwihariko rube ahazigirwa amateka.
Yagize ati: “Ndasaba ababifite mu nshingano bose ko uwo mushinga wo kubaka urwibutso wihutishwa. N’ubwo umwaka utaha ushobora kurangira rutaruzura, ariko nibura tuzabe tubona ko hari intambwe iri guterwa.”
Nyirajyambere Belancille, Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore, yashimiye MINUBUMWE, avuga ko MIGEPROF n’Inama y’Igihugu y’Abagore bazakomeza gufatanya mu kubaka urwo rwibutso.
Yagize ati: “Inshingano zacu ni ugusubiza abagore n’abana agaciro bambuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gukomeza gusigasira amateka.”
Biteganyijwe ko uru rwibutso ruzubakwa ku Ibambiro, ahiciwe abana n’abagore 454, bazashyingurwamo nyuma yo kwimurwa mu rundi rwibutso baruhukiyemo.
Muri uru rwibutso rwo ku Ibambiro hazabamo kandi igice cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.






Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza