Nyuma y’uko urukiko rufashe icyemezo cyo kujya gusura Béatrice Munyenyezi kumva ibibazo bye yavugaga ko akorerwa ihohoterwa n’ubundi yongeye kurubwira ko agikorerwa ihohoterwa.
Urukiko, ubushinjacyaha ndetse n’abunganizi ba Béatrice Munyenyezi bagiye gusura Béatrice Munyenyezi mu igororero rya Nyarugenge Béatrice Munyenyezi asanzwe afungiyemo.
Amakuru UMUSEKE wamenye bageze mu igororero rya Nyarugenge Béatrice Munyenyezi n’abandi bagororwa bafunganwe na we avuga ko bamukorera ihohoterwa ndetse n’ubuyobozi bw’igororero barahujwe.
Inteko y’abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko bajya inama ko bakwiye gufata neza Béatrice Munyenyezi akamera nk’abandi bagororwa.
Kuri uyu wa 14 Gicurasi 2025 Béatrice Munyenyezi yongeye kwitaba urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rufite icyicaro i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo .
Ukuriye inteko iburanisha Béatrice Munyenyezi yabanje kubaza Munyenyezi niba ibyo bajemo kujya inama byarakemutse.
Munyenyezi Béatrice ati”Ntabwo ihohoterwa ryahagaze Nyakubahwa Perezida.”
Munyenyezi Béatrice yabanje gushimira urukiko ko rwafashe icyemezo cyo kuza kumureba no kumva ibibazo bye by’ihohoterwa akorerwa gusa ariko n’ubundi ihohoterwa ryakomeje.
Béatrice Munyenyezi yavuze ko tariki ya 07 Gicurasi 2025 hari umuntu wagiye imbere y’uburiri bw’umugororwa ufunganwe na we arahituma.
Béatrice Munyenyezi yakomeje avuga ko tariki ya 09 Gicurasi 2025 Munyenyezi yahamagajwe n’ushinzwe amakuru amubwira ko ariwe ubwe wahitumye agendeye ko hari ubimushinja.
Béatrice Munyenyezi ati”Uwo muntu wagiye kunshinja ibyo bintu ntakoze yashatswe n’ubundi n’umugororwa wanankoreraga ihohoterwa na mbere ku makuru nahawe yamuhaye ibiro bitatu by’isukari kugira ngo ajye kunshinja.”
Béatrice Munyenyezi yakomeje abwira Urukiko ko hari abo bagororwa n’ubundi bakimuhohotera, bashyira iterabwoba ku mugororwa wese uvuganye nawe(Uvuganye na Béatrice Munyenyezi).
Ukuriye inteko iburanisha yahise abwira Béatrice Munyenyezi ko ibyo batazabivamo.
Perezida w’inteko iburanisha ati”Twe turi ubuyobozi bwa gereza? Ibyo nibo bireba.”
Perezida w’Inteko iburanisha kandi yakomeje avuga ko hakwiye kurebwa niba ibihe Munyenyezi Béatrice yaba arimo bitabangamira imigendekere myiza y’urubanza.
Perezida w’inteko iburanisha ati”Ubu ntitwajya ku kantu ku kandi kubibera muri gereza kuri wowe? Niba babigukorera ibyo uzajye mu rukiko rubifitiye ububasha ubarege.”
Béatrice Munyenyezi nawe yahise abaza Perezida w’inteko imuburanisha ati”Uruhe rukiko Nyakubahwa Perezida?”
Perezida w’inteko imuburanisha nawe yahise amusubiza ati”Abunganizi bawe mu mategeko urwo rukiko bararuzi uzababaze”
Perezida w’inteko iburanisha Béatrice Munyenyezi yahise abaza niba byibura ibyo basabye ko byakemuka niba byarakemutse kuko ari kumva ko haje ibindi bishya.
Béatrice Munyenyezi yahise abwira urukiko ko yari afite imbogamizi zo kuvugana n’abana be ariko bisigaye bikorwa akavugana nabo bityo yizere ko bizakomeza akavugana nabo.
Perezida w’inteko iburanisha Béatrice Munyenyezi yahise avuga ko yumvise ibindi bishya ariko bazabaza .
Gusa yishimiye ko bimwe nabyo byakemutse bityo n’ibindi bizera ko bizakemuka kuko n’ubuyobozi bw’igororero bwagaragaje ko bufite ubushake bityo bazabaza neza ibyo bishya bakumva ukuri kwabyo.
Béatrice Munyenyezi uregwa none yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu n’urukiko rwisumbuye rwa Huye .
Ari kuburana ubujurire kuri icyo gihano yakatiwe, n’umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’umuryango kuri Leta y’Abatabazi akaba umugore wa Arsene Shalom Ntahobari ari Nyirabukwe ari umugabo we bose bakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu.
Béatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yoherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’America, ibyaha aregwa aburana abihakana avuga ko nta ruhare yagize muri jenoside.
Niba nta gihindutse iburanisha rizakomeza taliki ya 15 Gicurasi 2025.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW