Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera rwafashe icyemezo ko Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ni umwanzuro w’urukiko wasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Gicurasi 2025.
Bishop Gafaranga aregwa n’ubushinjacyaha gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke umugore we, Annet Murava.
Mu iburanisha ryabaye mu muhezo Ku wa 22 Gicurasi uyu mwaka, Ubushinjacyaha bwerekanye ibimenyetso birimo raporo y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze igaragaza ko bombi bagiranaga amakimbirane, ndetse na raporo ya muganga igaragaza ko Murava afite agahinda gakabije katurutse ku ihohoterwa.
Ubushinjacyaha kandi bwasobanuye ko Murava yakubiswe na Bishop Gafaranga tariki ya 19 Gicurasi, bishimangirwa n’igikomere afite ku ijosi ndetse no kuribwa mu nda.
Ku cyaha cyo guhoza ku nkeke, bwasobanuye ko Bishop Gafaranga yitaga umugore we “ikigoryi”, ndetse akamubuza uburenganzira afite ku mutungo w’urugo, biturutse ku kuba yaranze ko bagurisha inzu yabo iri i Nyamata.
Bishop Gafaranga yahakanye gukubita no gukomeretsa umugore we, asobanura ko iurugo rwabo rwatangiranye ibibazo byatumye habaho kutumvikana.
Uruhande rw’uregwa rwagaragaje ko adakwiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, ndetse ko iyo dosiye itari ikwiye no kujya mu rukiko, kuko aya makimbirane yashoboraga gukemurwa n’imiryango.
Urukiko rwasanze kuba Bishop Gafaranga yaravuze ko urugo rwe na Murava rwatangiranye amakimbirane, akemera ko atahaye agaciro amarangamutima y’umugore we, iyi imvugo yemera ibyaha mu buryo buziguye.
Rwagaragaje ko kuba Murava agaragaza ko yakubiswe na Bishop Gafaranga, akamwaka telefoni, akamukubitira ku gitanda bikagera aho ata ubwenge, ndetse no kuba uyu mugore afite igikomere, na byo bishimangira impamvu z’uko uregwa akwiye gufungwa by’agateganyo.
Uru rukiko kandi rwibukije ko Bishop Gafaranga yiyemerera ko yatse Murava telefoni kugira ngo ayigurishe, bityo ko na byo byiyongera ku bihamya bigaragaza ko umugore yahohotewe.
Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko Murava afite ihungabana, bityo ko atakwifatira icyemezo.
Umugore yari yaramenyesheje Ubushinjacyaha ko yababariye umugabo we kugira ngo ataburanishwa, ariko bwo bwagaragaje ko ashobora kuba yarabitewe n’igitutu.
Bishop Gafaranga na Murava usanzwe ari umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana, bashakanye muri Gashyantare 2023.
Urugo rwabo rwakunzwe kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga ahanini bashingira ku kuba Bishop Gafaranga yari yaratandukanye n’umugore wa mbere.
UMUSEKE.RW