Icyamamare mu muziki ku Isi, Chris Brown, yatawe muri yombi n’igipolisi cy’Ubwongereza akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.
Amakuru avuga ko Chris Brown yakoreye iki cyaha mu kabyiniro ko mu mujyi wa London, ku wa 19 Gashyantare 2023.
Uyu muhanzi w’imyaka 36 yatawe muri yombi ku wa 15 Gicurasi 2025, ubwo yari muri hoteli yo mu mujyi wa Manchester.
Polisi y’u Bwongereza ivuga ko agifungiwe muri kasho, kandi biteganyijwe ko agezwa mu rukiko rw’i Manchester kuri uyu wa Gatanu.
Umushinjacyaha Mukuru Wungirije w’agace k’Amajyaruguru ya London, Adele Kelly, yemeje ko ari bo bahaye uruhushya polisi ngo ite muri yombi iki cyamamare.
Ati “Twahaye uruhushya polisi rwo kurega Chris Brown ikirego kimwe cyo gukomeretsa cyane, binyuranyije n’igika cya 18 cy’itegeko rijyanye n’ibyaha bikorerwa umuntu ryo mu 1861.”
Ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza cyatangaje ko uyu muririmbyi w’injyana ya R&B yageze ku kibuga cy’indege cy’i Manchester mu ndege yihariye, ku wa Gatatu nyuma ya saa sita z’amanywa.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW