Gicumbi: Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi by’umwihariko abatuye mu Murenge wa Mutete bashima uruhare rwa Kiliziya Gatorika mu kuzamura imibereho yabo kurusha uko bagombaga kwitabwaho n’ababyeyi babo ariko bakabatenguha.
Ni ubutumwa bagarutseho kuri uyu wa 04 Gicurasi 2025 ubwo basangiraga Pasika n’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatorika Paruwasi ya Mutete, bavuga ko haba kugira ikinyabupfura, urukundo, kubaha Imana no gukunda imirimo ari amasomo abafasha mu buzima bwa buri munsi, kandi bakaba batarabyigishijijwe n’ababyeyi babo ahubwo bakabifashwamo na Kiliziya.
Umwe muri urwo rubyiruko yabwiye UMUSEKE ati “Njyewe mfite ababyeyi bombi ariko nahoze niga mu mashuri abanza, natsinze ikizamini kimfasha kujya kwiga mba mu kigo, ariko kubera ababyeyi banjye bahoraga mu makimbirane bambujije kujyayo, ubu nirirwa mu rugo.”
Yongeraho ati ”Mbabazwa cyane no kuba bagenzi banjye bajya ku ishuri ngasigara nkora imirimo yo gufasha ababyeyi, njyewe nkimara gutsinda umwe mu ababyeyi banjye yashyigikiraga ko najya kwiga, ariko undi ntabyumve, kuri ubu turashima Kiliziya yatugobotse, turi abana bigishwa gukunda umurimo, kudaheranwa n’agahinda no kugira ikinyabupfira nk’abana bubaha Imana.”
Avuga ko bashima cyane uruhare rwa Caritas Diyosezi ya Byumba yita ku buzima bw’ abana bafite ibibazo, ko ibafasha mu buzima bw’imibereho aho bagize ikibazo ikadukurikirana.
Undi witwa Cyubahiro Claude, we avuga ko ababyeyi bateshutse ku nshingano zabo, gusa ko uruhare rw’amadini ruri ku isonga mu gufasha ubuyobozi kwita ku miryango ifite ubucyene ndetse n’imyumvire ikiri hasi.
Ati ”Ntabwo twanze kubaha ababyeyi bacu ariko ni bo bakatwigishije ikinyabupfura, gusa kuri ubu twamenye Imana iyo tugize ikibazo twegera Caritas Diyosezi ya Byumba igafatanya n’undi muryango wita ku Bana witwa World Vision bagashaka ibisubizo by’ibibazo byacu, kandi twamaze kumenya ko umuntu usenga Imana agira icyizere cyo kubaho no kumenya inzira zimufasha gukora ibyamuteza imbere, mu gihe adafite ubundi bufasha.”
Padiri Nzabonimana Augustin Uhagarariye Caritas Diyosezi ya Byumba avuga guhuza abana bagasangira bibafasha kugira urukundo hagati yabo no mu muryango rusange, kandi bakabifatanya no kubaha Imana.
Ati ”Caritas Diyosezi ya Byumba tubifite mu nshingano zo kuzamura uburere bw’abana no kubafasha gukunda Imana, iyo bibaye ngombwa twifashisha abafatanyabikorwa cyane cyane nka World Vision tugafatanya gushaka ubushobozi bwo kuzamura imibereho yabo, ndetse byaba ngombwa tukaganiriza imiryango yabo hagamijwe kubafasha guhindura n’imyumvire ngo barusheho gukunda Imana, ariko kandi tukabafasha kumenya n’ uburyo bwo kwiteza imbere.”
Umunsi wo gusangira Pasika kw’abana wahuje abagera kuri 600 baturutse mu tugari dutandukanye tw’Umurenge wa Mutete ho mu karere ka Gicumbi.

NGIRABATWARE EVENCE
UMUSEKE.RW