Gusengera kwa Yezu Nyirimpuhwe byahagaritswe

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Gusengera kwa Yezu Nyirimpuhwe byahagaritswe

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwahagaritse by’agateganyo amasengesho abera ahazwi nko ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe iherereye mu Karere ka Ruhango, kubera impungenge z’umutekano w’abahasengera.

Ibi bikubiye mu itangazo ryo ku wa 17 Gicurasi 2025, ryashyizweho umukono na Dr Doris Uwicyeza Picard, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Uru rwego rwabwiye Musenyeri wa Kabgayi, Dr Balthazar Ntivuguruzwa, ko ahabera amasengesho kwa Yezu Nyirimpuhwe hatujuje ibisabwa ku bijyanye n’umutekano n’ituze.

Ibi byemejwe nyuma y’isuzuma ryakorewe ku bitabiriye amasengesho yo ku wa 27 Mata 2025, aho ubwinshi bw’abari bateraniye kuri iyo Ngoro bwateje umuvundo, bamwe baranakomereka.

RGB iti: “Mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abahasengera, amasengesho ngarukakwezi na ngarukamwaka yahagaritswe kugeza igihe hafatiwe ingamba zihamye.”

Kwa Yezu Nyirimpuhwe hasurwa cyane n’abemera barenga ibihumbi 80 buri kwezi, hafatwa nk’ahantu hera hakirirwa indwara zitandukanye.

Mu ntangiriro za 2025, iyi Ngoro yashyizwe ku rwego mpuzamahanga, ishyirwa ku rutonde rw’ahantu hakorerwa ubusabane na Yezu Nyirimpuhwe ku Isi hose.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi