Nyuma y’Umushinga mushya wo kuvugurura amategeko agenga imikorere y’inzego z’umupira w’amaguru, habayemo impinduka ariko ziha imbaraga Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, atari afite.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025, ni bwo habaye Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe yahuje abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Ku murongo w’ibyigwa, hariho Ingingo imwe yo “Kwemeza Amategeko Shingiro avuguruye ya FERWAFA 2025.” Kimwe mu byatangajwe na Komiseri w’Amategeko muri iri shyirahamwe, Gasarabwe Claudine, ni uko umuntu uzatorerwa kureberera ruhago y’Abagore muri iri iyi nzu, azaba ari mu nzego zifata ibyemezo.
Ubwo Komiseri Ushinzwe Amategeko muri FERWAFA, Gasarabwe Claudine, yafataga ijambo agiye gusobanurira abanyamuryango ku ngingo zahindutse, yavuze ko bagiriwe inama na FIFA, yo kujya hatorwa bagendeye kuri lisiti y’umuyobozi uzaba yatorewe kuyobora iri shyirahamwe.
Ibi birasobanura ko Umuyobozi uzajya atorerwa kuyobora iyi nzu, ari we uzajya ashyiraho abo bazakorana muri iyo manda ye. Ibi bitandukanye n’uburyo bwari busanzweho buri mwanya wimamarizwagaho umuntu ku giti cye.
Izi mpinduka zikubiye mu ivugurura ry’amategeko shingiro ya FERWAFA 2025, rigamije guha imbaraga Perezida w’iri shyirahamwe, kugira ngo azabashe kugera ku ntego ze neza adakomwe mu nkokora n’abashobora kuba bamunaniza mu gihe ataba yaragize uruhare mu kubashyiraho.
Mu zindi mpinduka zatangajwe, ni uko hagati ya Perezida wa Ferwafa na ba visi Perezida be babiri, hagomba kuzajyamo Umugore uzaba afite umupira w’abagore mu nshingano ze. Ibi biri mu rwego rwo guha imbaraga umupira w’amaguru w’abagore kugira ngo mu nzego zifata ibyemezo, habe harimo uyivugira.
Mu zindi mpinduka zavuzwe zikubiye muri iri vugurura ry’Amategeko, harimo ko haseshwe Komisiyo eshatu mu zari zisanzwe muri FERWAFA. Izaseshwe ni iyari Ishinzwe Amakipe y’Igihugu, Komisiyo Ishinzwe Umutekano ku bibuga, inshingano za yo zihita zishyirwa muri Komisiyo Ishinzwe Amarushanwa.
Izindi Komisiyo zaseshwe, ni Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore ndetse na Komisiyo Ishinzwe Kumenyekanisha Ibikorwa no gushaka Inkunga (Marketing), maze inshingano yakoraga zihabwa Komisiyo Ishinzwe Imari (Finance).
Hashyizweho Urwego rwihariye (Bureau council), ruzaba rufite inshingano zo gufata ibyemezo mu buryo bwihuse, ruzaba rugizwe na Perezida wa FA n’aba visi perezida be babiri.




UMUSEKE.RW