Nyuma yo gusoza shampiyona y’Icyiciro cya Mbere 2024-2025, Urwego Rushinzwe kuyitegura, Rwanda Premier League, rwazirikanye abayitwayemo neza, ruhemba abakinnyi n’abatoza bahize abandi.
Ku wa 30 Gicurasi 2025 muri Kigali Convention Center, habereye umuhango wo guhemba abakinnyi n’abatoza bahize abandi muri uyu mwaka w’imikino 2024-25 (Rwanda Premier League Awards 2024-2025). Ni umuhango utegurwa na Rwanda Premier League Ishinzwe Gutegura shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Mbere y’uko uyu munsi ugera, hari habanje guhuzwa bamwe mu batoza ndetse n’abanyabigwi muri ruhago y’u Rwanda kugira ngo babashe guhuza amazina y’abitwaye neza kurusha abandi muri uyu mwaka w’imikino.
Muri byinshi byiza byaranze uyu muhango n’ubwo nta byera ngo de, UMUSEKE wageregeje gutunga itoroshi kuri bimwe bidakwiye kurenzwa ingohe.
- Abatumiwe basaga neza!
Umuntu wese wageze muri Kigali Convention Center mu mugoroba wo ku wa 30 Gicurasi 2025 muri uyu muhango wo guhemba abahize abandi muri uyu mwaka, yasaga neza ndetse ubona ko yahaye agaciro ibirori yari ajemo.
- Abanyamupira bahagaragaye!
Mu by’ukuri uwavuga ko muri uyu muhango hari abanyamupira, nta bwo yaba ari kure y’ukuri. Ibi bishimangirwa n’amazina yari yatumiwe arimo abatoza batandukanye, abaganga b’abakinnyi mu makipe atandukanye, abayobozi b’amakipe, abanyamakuru b’imikino, abanyabigwi muri ruhago y’u Rwanda n’abandi bafite aho bahuriye na ruhago y’u Rwanda.
- Imitegurire yari iyo gushimwa!
N’ubwo bavuga ngo nta mwiza wabuze inenge bashaka kugaragaragaza ko uko ibintu byaba byiza kose ariko hataburamo ibitameze neza, ni na ko byari bimeze mu muhango wo guhemba abakinnyi n’abatoza bitwaye neza.
Ukigera muri KCC, wahitaga ubona ko hari umuhango munini kandi uteguye neza ndetse witabiriwe n’abasobanutse. Umutekano wari wose kuva winjiye kugera ku ntebe yo kwicaramo, cyane ko hari abayoboraga abantu. Wagerega ku muryango ukabanza kwerekana ubutumire, maze bakaguha uburenganzira bwo kwinjira ndetse bakajya kukwereka aho wicara.
Ku muryango winjira ahatangiwe ibihembo, hari hateguwe aho abakinnyi n’abatoza baza gufatira amafoto cyangwa bakagira n’icyo babazwa gito n’uwari umusangiza w’amagambo (MC). Abari bashinzwe umutekano (Tiger Gate Stewards), babikoze kinyamwuga ku buryo bashimwe n’abitabiriye ibirori.
- Guhitamo abashyikiriza abakinnyi n’abatoza ibihembo!
Ikindi cyashimwe na benshi, ni uburyo habayeho guhitamo amazina y’abagombaga gushyikiriza abakinnyi n’abatoza ibihembo bya bo. Amwe mu mazina yahagaragaye, ni umutoza Casa Mbungo André washyikirije umugore wa Biramahire Abeddy igihembo cy’igitego cyiza cy’umwaka, Haruna Niyonzima ni we wasomye izina ry’umukinnyi muto witwaye neza.
Abandi bashyikirije ibihembo abakinnyi, ni Murangwa Eric Eugene wagishyikirije Nicolas Ssebwato wabaye umunyezamu mwiza w’umwaka, Sembagare Jean Chrysostome yashyikirije igihembo Ummar Abba watsinze ibitego byinshi. Niyigena Clèment wabaye umukinnyi wahize abandi muri uyu mwaka, yashyikirijwe igihembo n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu Regis afatanyije n’Umuyobozi wa Rwanda Premier, Hadji Mudaheranwa Yussuf mu gihe umutoza w’umwaka, Darko Novic, igihembo cye cyakiriwe n’Umuyobozi wa APR FC, Brig. Gen, Déo Rusanganwa wagishyikirijwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Munyantwari Alphonse.
Hari ku nshuro ya Kabiri, uru rwego ruhemba abakinnyi n’abatoza bitwaye neza nyuma yo kubikora mu mwaka ushize w’imikino 2023-24. Icyo gihe umukinnyi wahembwe nk’uwahize abandi, ni Muhire Kevin ukinira Rayon Sports.
Uko ibihembo byatanzwe:
Umukinnyi muto witwaye neza: Useni Seraphin ukinira Amagaju FC. Yatsinze ibitego 10 anatanga imipira umunani yavuyemo ibindi bitego.
Umukinnyi watsinze ibitego byinshi: Ummar Abba wa Bugesera FC. Yatsinze ibitego 17 muri uyu mwaka w’imikino.
Umunyezamu mwiza w’umwaka: Nicolas Ssebwato wa Mukura VS.
Umukinnyi mwiza w’umwaka: Niyigena Clèment wa APR FC.
Umutoza mwiza w’umwaka: Darko Novic watozaga APR FC.
Ikipe nziza y’umwaka: Nicolas Ssebwato (Mukura), Uwumukiza Obed (Mukura), Niyomugabo Claude (APR FC), Niyigena Clèment (APR FC), Ruboneka Bosco (APR FC), Henry Msanga (Police FC), Yussuf Diagne (Rayon Sports), Ummar Abba (Bugesera FC), Djibril Quattara (APR FC), Boateng Mensah (Mukura) na Fall Ngagne (Rayon Sports).




















UMUSEKE.RW