Iyi ntabwo ari isabukuru y’ibihembo gusa, ni iy’inzozi twarose kera – Madamu Jeannette Kagame

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Madamu Jeannette Kagame yahembye abakobwa bahize abandi mu mashuri hanizihizwa isabukuru y'imyaka 20

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko yishimira iterambere ry’umwana w’umukobwa no gukabya inzozi kwabo , abasaba kurangwa n’imyitwaritre n’imitekerereze iboneye hagamijwe kubaka ejo habo heza.

Ni ubutumwa yatanze ku wa 24 Gicurasi 2025,  ubwo yifatanyaga n’Umuryango Imbuto Foundation kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umaze utangije gahunda y’Inkubito y’Icyeza.

Iyi gahunda igamije gushimira abana b’abakobwa baba batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko  kwizihiza iyi sabukuru ari n’umwanya wo kwishimira ko inzozi za bamwe mu bana b’abakobwa zabaye impamo.

Ati “ Iyi ntabwo ari isabukuru y’ibihembo gusa, ni isabukuru y’inzozi twarose kera. None murabyirebera ko zabaye impamo kandi biracyakomeza. Turizihiza abakobwa bahisemo kwandika amateka yabo,bazana impinduka umuntu atigeze yiyumvisha.”

Yakomeje ati “Bana bacu, imyaka 20 irashize habibwe imbuto y’ikizere n’ubumenyi ku mwana w’umukobwa. Uyu munsi turishimira kuba izo mbuto zaratangiye kwera mu mashuri, mu muryango,mu buyobozi no mu iterambere ry’igihugu.

Ibi kandi bisobanura neza igitekerezo ngenga cy’Imbuto Foundation kivuga ko imbuto itewe mu gitaka giteguwe neza, ikuhirwa,igahabwa iby’ingenzi byose,irakura ikavamo igiti cy’inganzamarumbo, kitanyeganyezwa n’icyo ari cyo cyose.”

Madamu Jeannette Kagame avuga ko hari abamaze kuba abaganga, abarezi, abari mu nzego z’umutekano, abayobozi , abashakashatsi, kandi ko bakomeje kuba intangarugero muri iyo mirimo.

Yongeyeho ko abakobwa ubwabo batakwigira  bakeneye andi maboko, ashimira abagize uruhare bose mu guteza imbere ihame ry’uburenganire n’ubwuzuzanye.

Ati “ Mu Kinyarwanda tuvuga ko ntawigira, abakobwa bonyine ntibatera imbere  ngo bagere kuri ibi byiza byose twizihiza. Dufashe uyu mwanya ngo dushimire ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwashyize imbere gahunda ya ‘He for She’, bikaba byarabaye umusemburo wo guhindura imyumvire, imitekerereze n’imikorere hagamijwe kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.”

Madame Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kurangwa n’imyitwaritre n’imitekerereze iboneye hagamijwe kubaka ejo habo heza.

Yavuze ko usibye abana b’abakobwa, ab’abahungu nabo bakwiye guherekezwa no kugirwa inama kugira ngo batera imbere imbere, ubumenyi n’imyifatire.

Madame Jeannette Kagame avuga ko abahawe ishimwe, rizakomeza kubatera guharanira kuba ishema ry’abandi bakobwa , kandi abasaba kuba maso no kugera ku byiza ari uko babiharaniye.

Yabasabye gukomeza gukorana umurava, batsinda mu ishuri  bagamije kugera kure bishoboka .

Yavuze ko umubare w’abana b’abakobwa biga siyansi ukiri mucye bityo ko ukwiye kwiyongera.

Gahunda y’Inkubito y’Icyeza yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2005, ikaba imaze guhemba abakobwa n’abagore 7632.

Hafashwe ifoto y’urwibutso na Madamu Jeannette Kagame
Akanyamuneza kari kose ku bakobwa bahembwe na Madamu Jeannette Kagame

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi