Umugabo yateye icyuma uwahoze ari umugore we “ngo yamubonanye n’abandi bagabo”

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Ibiro by'Akarere ka Kamonyi

Kamonyi: Umugabo kugeza ubu utarafatwa yateye icyuma umugore we batandukanye amuziza ko yamubonanye n’abandi bagabo.

Ubu bwicanyi bwabereye mu Mudugudu wa Kambyeyi, Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge Akarere ka Kamonyi ku wa Kane tariki 15 Gicurasi, 2025.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Umugiraneza Marthe yabwiye UMUSEKE ko uyu mugabo ushinjwa kwica umugore we bombi babanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Avuga ko Nyakwigendera yaje gufata icyemezo cyo gutandukana n’uyu mugabo kubera ko yamushinjaga ubujura, kuko yahoraga afungirwa muri transit Center.

Ati: ”Umubyeyi amaze kubona ko umugabo we afite iyo ngeso yisubiriye iwabo asiga uyu mugabo.”

Umugiraneza avuga ko mu ijoro ryakeye Numubyeyi Rosine yaje mu kabari ari kumwe n’abandi bagabo ahasanga uwo mugabo babanaga ariko ntibicarana.

Avuga ko uyu mugabo yahise yigamba ko azahitana uwamutwariye umugore, avuga ko nyakwigendera n’abo bari kumwe barangije kunywa barataha.

Ati: ”Abari bamuherekeje bamaze kuhava maze abari mu nzu bumva Numubyeyi atatse ko uwo mugabo amuteye icyuma basohotse basanga arambaraye hasi.”

Umugiraneza avuga ko babatabaje basanga yatewe icyuma munsi y’ibere bamujyana kwa Muganga mu Bitaro bya Remera Rukoma bahageze ahita apfa.

Gitifu Umugiraneza avuga ko uyu ukekwaho kwica umugore we, ndetse n’umuryango wo kwa Sebukwe bari bacumbitse igihe gitoya mu Murenge wa Gacurabwenge kuko baje bava mu Murenge wa Rongi ho mu Karere ka Muhanga.

Umurambo wa nyakwigendera uri mu Bitaro bya Remera Rukoma gukorerwa isuzuma, naho uyu ukurikiranyweho iki cyaha yacitse Inzego zikaba zirimo kumushakisha.

Numubyeyi Rosine asize umwana umwe w’umukobwa.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Kamonyi.

Yisangize abandi