Cardinal Robert Prevost yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi. Uyu Munyamerika w’imyaka 69, yahisemo izina rya Leo XIV, akaba ari uwa 267.
Mu ijambo rya mbere yatangarije imbaga y’abakirisitu Gatorika bari bateraniye ku mbuga ya Mutagatifu Petero yagize ati “’Ni mugire amahoro mwese.”
Ndifuza gutanga indamutso y’amahoro igere mu miryango yanyu, aho iri hose. Ni mugire amahoro.”
Mbere yuko umwotsi w’umweru ugaragaraza ko Papa mushya yabonetse, yateye isengesho rya “ Ndakuramutsa Maria.” Abakirisitu bose bamwkiririzanya ibyishimo.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald trump, yashimiye Papa Mushya agira ati “ Ni ishema ku gihugu.”
Ati “ Dushimiye Kardinali Robert Francis Prevost, umaze kugirwa Papa. Ni ishema ku gihugu kubona abaye umunyamerika wa mbere abaye Papa. Mbega ibyishimo, mbega ishema ku gihugu cyacu. Ntegeranyije amatsiko menshi guhura na Papa Leo XIV. Bizaba ari bihe byiza cyane.”
Uyu nyuma y’uko Abakaridinali batoye inshuro eshatu amajwi yagenwe adakunda, yatowe ku nshuro ya Kane.
Papa Leo XIV ni uwa 267 aho asimbuye Papa Francis witabye Imana ku itariki 21 Mata 2025, akaba yari Arikiyepiskopi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

UMUSEKE.RW