Ruhago y’Abagore: Ibintu 10 byaranze umwaka w’imikino 2024-25

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma y’uko hasojwe shampiyona y’icyiciro cya mbere n’icya Kabiri ndetse n’iy’abangavu y’abagore 2024-2025, hari ibyo kugarukaho byayiranze bitarenzwa amaso.

Tariki ya 5 Ukwakira 2024, ni bwo hatangiye shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’Abagore y’umupira w’amaguru mu mwaka w’imikino 2024-2025. Ni shampiyona yitabiriwe n’amakipe 12 yarimo abiri (APR WFC na Forever WFC) yari akizamuka mu cyiciro cya mbere.

Nyuma y’aho gato, hahise hatangizwa shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri yakinwe biciye mu bice (Leagues) amakipe yari aherereyemo. Nyuma gato, hahise hatangizwa shampiyona y’abangavu batarengeje imyaka 17 n’abatarengeje imyaka 20.

Nyuma y’zi shampiyona zose muri ruhago y’abagore, UMUSEKE wageregeje kwegeranya ibyaranze umwaka w’imikino mu Bagore mu byiciro byose.

Amarushanwa y’abato yongeye gushyirwamo imbaraga!

Kimwe mu bikwiye kwishimirwa n’abakurikiranira hafi umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda, ni uko abato batarengeje imyaka 17 na 20, bongeye gutekerezwaho bagashyirirwaho shampiyona izaba ngarukamwaka. Ibi byafashije n’umutoza w’ikipe y’Igihugu y’Abangavu, kubona abo yifashisha mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.

Uretse amarushanwa y’abato yo kwishimira, ikindi cyo kwishimira ni ubwiyongere bw’amarushanwa muri rusange yiyongereye muri ruhago y’abagore. Aha hagarukwa ku mubare w’imikino y’Igikombe cy’Amahoro, irushanwa ryo Kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Umugore n’ayandi.

Irindi rushanwa ryo kwishimira u Rwanda rwakinnye, ni iry’abatarengeje imyaka 20 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026. Aba bangavu basaga n’abagitekerezwa ariko bongeye kwibuka ndetse bitwara neza basezerera Zimbabwe mu mukino w’ijonjora ry’ibanze aho mu cyiciro gikurikiriyeho bazahura na Nigeria.

Ubushake bw’abayobora amakipe y’Abagore!

Ikindi cyo gushimira kandi cyashingirwaho mu gukomeza gushyigikira ruhago y’abagore mu Rwanda, ni ubushake bw’abayobora amakipe y’abagore, bwongeye kugaragara muri uyu mwaka w’imikino 2024-2025. Aha hagarukwa cyane cyane ku makipe yari mu cyiciro cya Kabiri, aho amwe yaniyubakiye ibibuga azajya akiniraho.

Bamwe mu bayobozi bo gushima bitewe n’ubushake bwo gushyigikira umupira w’amaguru w’abagore, ni Jonathan uyobora Macuba WFC y’i Nyamasheke yanazamutse yegukanye igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri. Iyi kipe yiyubakiye ikibuga gishobora kuzafasha benshi batuye muri aka gace.

Abandi bo gushima, barimo umuyobozi wa APR WFC, uwa Forever WFC, uwa Gakenke WFC, uwa Nyagatare WFC n’abandi.

Ubushake bwa FERWAFA mu gushyigikira ruhago y’abagore!

Muri uyu mwaka w’imikino, biciye muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryongeye kugaragaza ko abagore na bo bakora nk’ibyo basaza ba bo bakora. Ibi byagaragariye mu kuzamurira agahimbazamusyi ikipe y’Igihugu y’Abagore (She-Amavubi), kakangana n’agahabwa basaza ba bo ku mikino batsinze.

Iki cyari kimwe mu bimenyetso bikomeye bigaragaza ko iri shyirahamwe rishyigikiye kandi riha agaciro umupira w’amaguru w’abagore. Ikirenze kuri ibyo kandi, ibihembo byariyongereye ku marushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe.

Ikindi kimenyetso kigaragaza ko ubuyobozi bwa Ferwafa bwahaye agaciro ruhago y’abagore, ni ishyirwaho ry’abatoza bahoraho ba She-Amavubi ndetse no mu bangavu. Ibi byatumye umutoza mukuru, Casa Mbungo André wahawe izi nshingano, abasha kujya abona uko akurikirana shampiyona y’abagore mu byiciro byose.

Ihangana ku makipe!

N’ubwo Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cya shampiyona mbere y’uko irangira, ariko abagize amahirwe yo kureba shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2024-2025, bahamya ko harimo guhangana. Kimwe mu bishamangira iri hangana, ni uburyo iyegukanye igikombe yagiye igorwa n’amakipe nka Indahangarwa WFC n’Inyemera WFC yanayitsinze umukino umwe muri ibiri bakinnye.

Mpaga zabaye nyinshi!

N’ubwo hari ibyo gushima muri uyu mwaka w’imikino, ikindi cyo kunengwa kitarenzwa ingohe, ni za mpaga za hato na hato zagaragaye. Kimwe mu bigaragaza ko zari nyinshi, ni uko abangavu ba AS Kigali WFC batarengeje imyaka 17 yakuwe mu marushanwa ya Ferwafa nyuma yo kuzuza mpaga eshatu zivugwa mategeko agenga amarushanwa y’iri shyirahamwe.

Uretse aba bangavu byanatumye bakurwa mu marushanwa yose ya Ferwafa, hari n’andi makipe yatewe mpaga nka Fatima WFC, Police WFC, Forever WFC n’izindi.

Ibibuga bibi!

Ni byo hari amakipe ashimwa ko yubatse ibibuga byiza byo gukiniraho, ariko kandi muri ruhago y’abagore, uyu mwaka hari amakipe yagaragaye akinira ku bibuga bibi kugeza ubwo iyo imvura yagwaga, banshi bagiriraga impuhwe abana b’abakobwa babaga bari mu kibuga. Ibi bisobanura ko Ferwafa igifite umukoro wo gufasha amakipe y’abagore kubona ibibuga byiza byo gukiniraho.

Amikoro make yakoze mu nkokora amakipe amwe!

Kimwe mu bikomeje kumunga umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda ndetse cyongeye kugaragara muri uyu mwaka w’imikino 2024-2025, ni amikoro make yakoze mu nkokora amwe mu makipe. Aha hahita humvikana amakipe arimo AS Kigali WFC yigeze no guhagarika imyitozo ndetse na Rayon Sports WFC ikiri kwishyuza ibirarane by’imishahara ya yo.

Umwiherero w’abangavu i Huye!

Mu gukomeza gukurikiranira hafi abato bakina ruhago, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, rifatanyije na Sports Scolaire, bakoresheje umwiherero w’abangavu bagaragaje impano kurusha abandi.

Mu Akarere ka Huye, hari hacumbitse abakinnyi b’abangavu batarengeje 17 na 15 baturutse mu bigo by’amashuri bitandatu (Centre d’Excellence), byatoranyije biciye mu bufatanye bw’iri shyirahamwe na Sports Scolaire.

Ni umwiherero wari ugamije gufasha aba bana kongera ubumenyi mu mikinire ya bo, cyane ko bahawe imyitozo n’abatoza babigize umwuga. Imyitozo aba bana bahawe, yakorewe kuri Stade Kamena iherereye mu Akarere ka Huye.

FERWAFA yatangije umushinga wa ‘SAFEGUARDING’

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, biciye mu bufatanye n’Umuryango ‘PLAY International Rwanda’, ryatangije Umushinga wa ‘Safeguarding’ ugamije gufasha abana b’abakobwa gukina umupira w’amaguru nta hohoterwa iryo ari ryo ryose bakorewe.

Biciye muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Umuryango ‘Play International Rwanda’, yo kurwanya ihohoterwa abana b’abakobwa bakina ruhago.

Ni amasezerano yamukirikiwe abayobozi b’amakipe y’Abagore, ku wa 16 Mata 2025. Kuri uyu munsi kandi, ni na bwo hafungurwaga ku mugaragaro unushinga wa ‘Safeguarding’ ugamije gufasha abana b’abakobwa gukina umupira w’amaguru nta hohoterwa iryo ari ryo ryose bakorewe.

Uwakiniye Amavubi y’Abagore yavujwe Kanseri yo mu misokoro arakira!

Tariki ya 8 Ukwakira 2024, ni bwo Ufitinema Clotilide wakiniye ikipe y’Igihugu y’Abagore, yerekeje mu gihugu cy’u Buhinde agiye kwivuza Kanseri yabonetse mu misokoro ye, cyane ko iki gihugu kizwiho ubuvuzi buteye imbere mu kuvura indwara zitandukanye.

Nyuma yo kuhagera, yabwiwe ko agomba guhabwa umusokoro muzima kugira ngo abashe kuvurwa neza iyi kanseri yo mu misokoro yari afite. Musaza we, yafashe icyemezo cyo kuwumuha awushyirwamo, ndetse igikorwa kigenda kuva gitangiye kugeza kirangiye.

Ibi byose byagizwemo uruhare na Minisiteri ya Siporo ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda na Minisiteri y’Ubuzima, cyane ko kwivuza mu Buhinde byasabaga ubushobozi bw’amafaranga uyu Ufitinema atari kubasha guhita abona.

Akigaruka mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 17 Mata 2024, mu byishimo birimo amarira, Clotilide yashimiye buri umwe wagize uruhare mu kugira ngo abashe kuvurwa, by’umwihariko Minisiteri ya Siporo, Minisiteri y’Ubuzima na FERWAFA.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo zirimo X yahoze ari Twitter, ryemeje ko Ufitinema yagarutse mu Rwanda kandi ubuvuzi yakorewe bwagenze neza.

Bati “Ku bufatanye bwa FERWAFA, Minisiteri ya Siporo na Minisiteri y’Ubuzima, twishimiye kwakira Ufitinema Clotilide, wakiniye Mutunda WFC, Bugesera WFC n’Ikipe y’Igihugu, wagarutse mu Gihugu nyuma yo gufashwa kuvuzwa mu Buhinde akaba yagarutse ameze neza.”

Uretse ikipe y’Igihugu y’Abagore yakiniye, Ufitinema yakiniye amakipe arimo Bugesera WFC na Mutunda WFC.

Ikindi cyo kwishimira muri uyu mwaka w’imikino muri ruhago y’abagore mu Rwanda, ni uko Ferwafa yahuguye abagore bari ku rwego rwa Licence D itangwa n’iri shyirahamwe.

Mu rugendo rwo gukomeza gushyigikira ruhago y’abagore mu Rwanda, Munyankaka Ancille uyobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago ya bo muri Ferwafa, avuga ko bazakomeza gukora ibishoboka byose ngo umugore ukina uyu mukino abashe gutinyuka abyaze umusaruro iyo mpano.

Abangavu batarengeje imyaka 15, bafashijwe gukuza impano bafite
Ejo hazaza ha ruhago y’abagore mu Rwanda, haratanga icyizere
Abangavu 60 bahurijwe mu mwiherero wo kubafasha gukuza impano za bo
Amavubi y’Abagore yanganyije na Misiri i Cairo mu Misiri
Ni shampiyona yagaragarayemo abakiri bato
Abagore baba mu makipe y’abagore, bahawe amahugurwa yo ku rwego rwa Licence D itangwa na Ferwafa
Mu bongerewe ubumenyi, harimo abatoza n’abayobozi
Clotilde wari urwaye Kanseri yo mu misokoro, yaravujwe kandi arakira
FERWAFA yanatangije umushinga wa ‘SAFEGUARDING’
Abangavu bakinnye shampiyona y’abatarengeje imyaka 17
AS Kigali WFC yakozwe mu nkokora n’amikoro
Guhangana byo byaragaragaye muri uyu mwaka w’imikino
Indahangarwa WFC yerekanye ko ruhago y’abagore imaze kuzamuka
Kimwe mu bigaragaza ihangana, ni ukunganya kwa Bugesera WFC na Rayon Sports WFC ibitego 2-2 mu Nzove
Amavubi y’abangavu batarengeje imyaka 20 batanze ibyishimo muri uyu mwaka w’imikino
Amavubi y’Abagore ubu afite abatoza bahoraho bitari iby’ikiraka
Ikibuga cya Macuba WFC, cyashimangiye ubushake bw’ubuyobozi bwa yo mu gushyigikira ruhago y’abagore
Byasabye gutsinda umukino usoza shampiyona ngo Forever WFC igume mu cyiciro cya mbere
Macuba WFC ni imwe mu zatanze urugero rwiza rw’abakobwa bato bafite ubushobozi bwo gukora byinshi
Nyagatare WFC izakina icyiciro cya mbere umwaka utaha, na yo ikinisha abakiri bato gusa
E.S Mutunda WFC y’abatarengeje imyaka 17
Police WFC yo yabaye iya gatatu mu Gikombe cy’Amahoro, iba iya kabiri muri shampiyona kandi ikinisha abato
Abayobozi muri Ferwafa babanye na ruhago y’abagore kugeza ku munsi wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri n’icya mbere
Visi Perezida wa mbere wa Ferwafa Ushinzwe Tekinike n’Iterambere, Mugisha Richard, yabanye na ruhago y’Abagore muri uyu mwaka w’imikino

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi