Leta y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byo kugarura mu gihugu abaturage bajyanywe mu bihugu byo muri Aziya, birimo Myanmar, aho bari barabeshywe akazi keza ariko bagahurirayo n’uruva gusenya.
Ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wa Leta, Yolande Makolo, ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025.
Ibi byakurikiye ubutumwa buvuga ko hari Abanyarwanda bamwe bashutswe bakajyanwa mu bihugu nka Myanmar na Laos, bavuga ko bagiye gushakayo akazi, ariko basaba Leta kubafasha kugaruka mu gihugu.
Umunyamakuru Richard Kwizera ku rubuga rwa X, yanditse ko: “Bashutswe n’abantu biyitaga abakozi b’ibigo bikomeye, bababeshya ko bagiye kubaha akazi keza muri ibyo bihugu.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko Leta ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo Abanyarwanda babeshywe imirimo muri ibyo bihugu bagarurwe mu Rwanda.
Ati ” Leta ifatanyije na IOM [Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira], mu cyumweru gishize yagaruye mu gihugu abantu 10 bagizweho ingaruka n’icuruzwa bavuye muri Myanmar.”
Yakomeje agira ati “Turabizi ko hari abandi batanu bagihari, kandi turi gukora ibishoboka byose ngo tubagarure mu gihugu.”
Muri Nzeri 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko mu myaka itanu ishize, abantu 297 bahuye n’ibikorwa byo gucuruzwa.
RIB yagaragaje ko abagore ari bo bibasirwa cyane n’icuruzwa ry’abantu ku kigero cya 75%, mu gihe abagabo bari ku kigero cya 25%.
Itegeko nº 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi, mu ngingo yaryo ya 18 rivuga ko uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni icumi (10.000.000 Frw ) ariko atarenze miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 Frw).
Iyo icyaha gikozwe ku buryo cyambukiranya imipaka, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni makumyabiri n’eshanu (25.000.000 Frw).
THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW